Nyuma y’uko uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ikoranabuhanga OpenAI, Sam Altman yirukanwe, abakozi bacyo barenga 500 basabye ko abagize Inama y’Ubutegetsi yacyo bose begura, bitaba ibyo aba bakaba ari bo basezera mu kazi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
Batangaje ibi nyuma yo kugaragaza ko batishimiye iyirukanwa rya Sam Altman, bakerekana ko ari ingaruka z’ubuyobozi bubi ndetse no kutareba kure byatumye uyu muyobozi wabo agenda.
Sam Altman yirukanwe ku wa 17 Ugushyingo 2023, ashinjwa imikorere mibi ndetse no kudakorana neza n’inama y’ubutegetsi ya OpenAI, ikigo kinafite mu nshingano ChatGPT.
Nyuma y’iminsi itatu gusa asezerewe yahise ahabwa akazi muri Microsoft, ibintu byashenguye cyane aba bakozi.
Mu ibaruwa yabonywe na CNN aba bakozi bose basinyeho, bagaragaje ko iyi Nama y’ubutegetsi yitwaye nabi mu kibazo cya Altman ndetse ngo inanirwa gutanga ibisobanuro bitomoye by’uburyo Altman atayibaniye.
Bati “Ibikorwa byanyu bigaragaza ko mu byukuri mudashoboye kureberera OpenAI. Ntabwo dushoboye gukorera ikigo cyangwa abantu batagira guhangana muri bo, gufata ibyemezo bikwiriye ndetse no kwita ku bakozi n’intego y’ikigo.”
Bagaragaje ko ubu busabe bwabo nibutubahirizwa mu maguru mashya barakurikira Altman muri Microsoft, basaba ko kandi uretse kwegura kw’abagize inama y’ubutegetsi, bashaka ko Altman agarukana na Greg Brockman wahoze ari perezida wa OpenAI na we wirukanwe ku wa 17 Ugushyingo mu 2023.
OpenAI yashinzwe mu 2015 igamije guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, rikaba ryafasha ikiremwa muntu mu mirimo itandukanye ibyara inyungu.
Icyo gihe yatangizanyijwe ishoramari ry’arenga miliyari y’Amadolari ya Amerika.
Yatangijwe n’abaherwe batatu barimo Sam Altman uherutse kwirukanwa, Sutskever ndetse na Elon Musk wasezeye muri iki kigo mu 2018 nyuma yo kutumvikana na bagenzi be ku cyerekezo nyamukuru cy’iki kigo.