Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeOther NewsBiratangaje! Kigali umusore w’imyaka 32 ashyize hanze amazina y’abapadiri n’abapasitori babatinganyi nyuma...

Biratangaje! Kigali umusore w’imyaka 32 ashyize hanze amazina y’abapadiri n’abapasitori babatinganyi nyuma yaho ibendera ryabo rizamuriwe >>Inkuru irambuye

  • Bavuga ko ari abatinganyi mu Rwanda ari benshi
  • Ku bwabo ngo kungo eshatu rumwe ruba rurimo umutinganyi
  • Ngo nabo barasenga bakanasoma imirongo ibahumuriza muri Bibiliya
  • Nabo kandi ngo ni Abakristu cyangwa Abasilamu kimwe n’abandi

Mu mahugurwa yarangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize ku Kicukiro aho abaryamana bahuje ibitsina (barimo abagabo n’abagore), CorridorReports yabashije kuganira na bamwe muri bo, bavuga ko ibi bintu ngo mu Rwanda hari abantu benshi babikora ariko mu bwihisho, ndetse bavuga ko mu bo baryamana ngo harimo n’abapadiri, abadiyakoni mu nsengero hamwe n’abapasitori mu madini anyuranye.

Umunyamakuru yabanje kubabaza uko bafata Imana n’ibyo Bibiliya yigisha ku ngeso y’ubutinganyi, benshi basubiza ko ibyanditse muri Bibiliya byinshi babifata nka ‘philosophie’ z’abantu b’icyo gihe, kandi ngo hakaba hanarimo imiringo ivuguruza ibivugwa nabi ku butinganyi.

Uwaganiriye na CorridorReports  twise RUNAKU  (ni umusore w’ikigero cy’imyaka 32) avuga ko yemera Imana, ariko atemera iby’abantu biyita abayo benshi bigisha, kuko ngo hari abava kwigisha bakaza kumureba bakaryamana kandi ari abagabo nawe ari umusore.

Uyu ati “Mbere y’uko mbaho Imana yari ibizi, ntabwo navutse ku bw’impanuka navutse ku mugambi w’Imana. Ntabwo arijye wigize uwo ndi we nk’uko nawe utigize uwo uri we. Ikibabaje ni umuntu wiyiya uw’Imana akigisha mu rusengero ngo Imana yanga abaryamana bahuje ibitsina ariko yarangiza akaza kundeba tukabihuza nawe ari umugabo.”

Mu kiganiro kirekire CorridorReports yagiranye n’uyu RUNAKU  yavuze ko hari ba pasiteri, abadiyakoni, n’abapadiri baryamana nawe ndetse na bamwe muri bagenzi be kuko ngo babiganira. Avuga ko aramutse abishatse yashyira amazina yabo hanze ngo abantu bagatungurwa kuko harimo n’abazwi.

Avuga ko usibye aba ngo hari n’abantu bazwi nk’abanyacyubahiro baryamana nabo, gusa ngo ikibatangaza ni aba bihaye Imana kuko bo ngo bahindukira bakigisha uburyo abatinganyi Imana ibanga bidasanzwe.

Uyu RUNAKU ati “Burya buri muntu afite uko abana n’Imana ye, buri wese afite uburyo yikiranura nayo kuko natwe iyo ducumuye tubisabira imbabazi, natwe turimo abakristu n’abasilamu beza tuba mu matorero atandukanye.

Twebwe ntabwo tukibifata (ubutinganyi) nk’ibitangaza, kuko izo nzego abantu baba bahungiyemo zo kwihishamo ngo bahunze ibyaha, ahubwo niho tubisanga.”

Ngo mbere yo kuryamana nabo barateretana

RUNAKU avuga ko kugira ngo bamenye ko umuntu ari umutinganyi nka bo babanza kurebana akana ko mu jisho, ngo bagahana gahunda bagasohokana cyangwa se umwe agasura undi bakaganira, nyuma ngo bakaza kwisanga umwe yuriye undi bagasambana.

Ati “Ni kimwe namwe(abwira umunyamakuru) uko mutereta, natwe turateretana nta kidasanzwe kirimo…ni ibintu bisanzwe. Niyo mpamvu kuba umuntu wundi yasambana ntihagire igikuba gicika natwe nta ukwiye kuduciraho iteka.”

Aba batinganyi baganira n’Umuseke bavuze ko nabo basenga kandi bagasoma Bibiliya kimwe n’abandi, ngo bakunda gusoma ahari imirongo ibahumuriza kuko abantu bahora babaciraho iteka.

https://ityazo.com/imyidagaduro/rwandatwifatanyije-numuryango-mugari-wabaryamana-bahuje-ibitsina-mu-gufatwa-kimwe-no-kurindwa-ihezwa/

Bavuga ko bajya basoma muri Esaya 14: 4-9 ahavuga ko ngo ‘bataciriweho iteka, ko nubwo umuntu yakora ibyaha tukutuku Imana imubabarira ikabyeza’ bityo nabo ngo nyuma y’ibyaha baca bugufi bagasaba Imana imbabazi.

RUNAKU avuga ko ahereye ku mahugurwa bari barimo ku Kicukiro yitabiriwe na benshi biganjemo ab’i Kigali, ahereye kandi ku buryo ngo basigaye baryamana n’abantu benshi batari baziho ubutinganyi ngo asanga umubare wabo mu Rwanda ari munini.

Ati “Uko tubibona mu Rwanda wajya ubara urugo rumwe ebyiri urwa gatatu ukarusangamo umutinganyi umwe, ikiriho ni uko abenshi tucyihisha kubera uko mu Rwanda babifata, ariko nka hano i Kigali hari association irimo abarenga 60, abo kandi ni abari ‘fier’ yabyo, abatari ‘fier’ rero ni benshi cyane pe.”

Abatinganyi bagaragaye mu mahugurwa yabahuje bahawe ku kwirinda SIDA yitabiriwe n’abagera hafi kuri 60. Amategeko y’u Rwanda nta remera gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights