Bidasubirwaho ubuyobozi bwa Facebook bwemeje ko bugiye guhuza facebook,Messenger na Whatsapp

Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook butangaza ko buteganya guhuriza hamwe uburyo bwo guhanahana ubutumwa ku mbuga za Instagram, WhatsApp na Facebook Messenger.

Mu gihe izi mbuga eshatu zizaguma ari porogaramu (apps) ziri ukwazo, ahanini zizahuzwa kugira ngo ubutumwa bushobore guhererekanywa kuri izi mbuga zitandukanye.

Facebook yabwiye BBC ko ubu iri mu ntangiriro y’iki “gikorwa kirekire”.

Iyi gahunda ya Facebook, yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru The New York Times, byemezwa ko ari umushinga wa Mark Zuckerberg, umukuru wa Facebook, we ubwe.

Mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye, byaba bisobanuye ko umuntu ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook ashobora gushyikirana mu buryo butaziguye n’undi ukoresha WhatsApp gusa. Kuri ubu, ibi ntibishoboka kuko izi porogaramu zombi nta kizihuza zifite.

Ikinyamakuru The New York Times gitangaza ko igikorwa cyo guhuza izi porogaramu eshatu cyamaze gutangira, ndetse bikaba byitezwe ko kiba cyarangiye mu mpera y’uyu mwaka wa 2019 cyangwa mu ntangiriro y’utaha.

Bidasubirwaho ubuyobozi bwa Facebook bwemeje ko bugiye guhuza facebook,Messenger na Whatsapp