Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeBicaye baganira! Dore ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bazagarukaho byitezweho kugarura umubano...

Bicaye baganira! Dore ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bazagarukaho byitezweho kugarura umubano gahati y’ibihugu byombi

Mu minsi ishize nibwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko yiteguye gusubira mu biganiro na Perezida Paul Kagame, hagamijwe gushaka igisubizo cy’umwuka mubi wakuruwe n’uko umutwe wa M23 iki gihugu kivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda wongeye kubyutsa imirwano.

Nkuko twavuzeho mu makuru yacu aheruka; iki cyemezo cyo gusubukura ibiganiro na Perezida Kagame, Perezida Tshisekedi yagitangaje muri Gashyantare 2024, nyuma y’igihe yarinangiye avuga ko nta biganiro bizongera kubaho. U Rwanda rwo ruhora ruvuga ko rwiteguye Ibiganiro n’iki gihugu cy’igituranyi.

Umunya-Kenya, Patrick Loch Otieno Lumumba, ni umwe mu nzobere zimaze igihe zikurikirana Politike yo mu Karere ndetse n’amateka y’ako.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umunyamategeko akaba n’umuyobozi wa ‘Kenya School of Law’, aherutse gushyira hanze ikiganiro kigaruka ku ntandaro y’ibibazo bya Congo n’inzira ishoboka byakemukamo.

Muri iki kiganiro Patrick Loch Otieno Lumumba yagaragaje ko ibibazo bya Congo bifite imizi mu bukoloni, ku buryo Ababiligi batigeze bifuza ko iki gihugu cyigenga na nyuma yo kubona ubwigenge.

Ati “Inkuru ya Congo ni inkuru y’akababaro kubera ko mu myaka ya 1950 mu gihe Congo yari ikiri mu biganza by’u Bubiligi, Ababiligi ntabwo bari bafite intego yo kuhava. Ubwo Ababiligi barekaga Congo ngo yigenge bari baracuze imigambi yose ishoboka kugira ngo ubu bwigenge butazagera ku ntego.”

Yakomeje avuga ko “iyi niyo mpamvu nyuma y’umwaka umwe iki gihugu kibonye ubwigenge Patrice Lumumba yatangiye gushinjwa gukorana n’aba-communiste, ndetse atabwa muri yombi nyuma aricwa.”

Ati “Uburyo bwari bwashyizweho ni ubutuma Congo itazigera yunga ubumwe, kubera ko umutungo kamere uri muri Congo ni mwinshi ku buryo nta muntu ushaka Congo yunze ubumwe ndetse iri ku murongo. Barashaka Congo ijagaraye kugira ngo bakomeze kwita umutungo wa Congo.”

Ku bibazo by’intambara ya M23 Congo ifite uyu munsi, Patrick Loch Otieno Lumumba, yagaragaje ko byatewe n’ikatwa ry’imipaka ryakorewe i Berlin, ryatumye Congo yanga kwakira bamwe mu Banye-Congo nk’abaturage bayo.

Ati “Congo kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika iri mu ngaruka z’imipaka yashyizweho n’inama yateraniye i Berlin […] Kubera ubu buryo imipaka yagabanyijwe usanga ubwoko bw’abaturage bumwe hafi y’imipaka, urugero u Rwanda n’u Burundi, ni igihugu cyari kizwi nka Rwanda-Urundi, uhasanga abantu bashyizwe mu moko y’Abahutu n’Abatutsi, aba baturage b’Abatutsi bakunze kwitwa Abanyamulenge uzabasanga no muri Congo ariko ni Abanye-Congo ntabwo ari Abanyarwanda ugendeye ku mipaka dufite.”

Lumumba yagaragaje ko ibi byanigeze gushimangirwa na Julius Nyerere wayoboye Tanzania ndetse akaza kugirwa umuhuza mu kibazo cya Congo.

“Nyerere wahoze ari Perezida wa Tanzania ahagana mu 1970 ubwo yasabwaga kuba umuhuza, yaravuze ngo ‘iyo tuvuga Abatutsi bo muri Congo ntabwo ari Abanyarwanda, ni Abanye-Congo ugendeye ku mipaka twahawe, ku bw’iyo mpamvu ni inshingano za Guverinoma n’ubuyobozi bwa Congo kubafata nk’Abanye-Congo, kuba afite inkomoko mu Rwanda n’u Burundi ntabwo bibagira Abanyarwanda cyangwa Abarundi.”

Yakomeje avuga ko “M23 ni abantu bafite inkomoko mu bwoko bw’Abatutsi ariko b’Abanye-Congo, uyu munsi babwirwa bati ntabwo muri Abanye-Congo muri Abanyarwanda. Iyi niyo mpamvu ubona ibirego bihoraho ko Guverinoma y’u Rwanda ibashyigikiye n’ubuyobozi bw’u Rwanda nabwo bugakomeza kubihakana, buvuga ko butabashyigikiye.”

Lumumba yavuze ko intambara hagati y’u Rwanda na Congo ishoboka mu gihe ibihugu byose bitashyira imbere ibiganiro by’amahoro, ndetse ashimangira ko abibwira ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo guhangana na Congo kuko ari ruto bibeshya.

Ati “Ni intambara itifuzwa ariko mu gihe ibaye izinjiramo abaturanyi benshi kandi nti mureke ngo abantu bababeshye, Perezida Kagame yavuze ko ‘tudashaka intambara n’imwe ariko nituyishozwaho bizadusaba kwirwanaho kugeza ku muntu wa nyuma’ kandi icyo nicyo kizaba, kuvuga ko u Rwanda ari agahugu gato wakwigarurira mu minsi mike, ntabwo aribyo kandi ndasaba ko Guverinoma y’i Kinshasa izirikana ibi, Afurika ntabwo ishaka intambara nk’iyo.”

Hari ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bakwiriye kuganira

Uretse M23, ubu Uburasirazuba bwa Congo bwabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro irenga 200, ibintu Patrick Loch Otieno Lumumba aheraho ashimangira ko byatuma iki gihugu kiba nk’ikiri mu gihirahiro.

Ati “Ibi byose byatumye Congo iba igihugu kiri mu gihirahiro, aho hakenewe igisubizo kigizwemo uruhare n’Umugabane wa Afurika wose, ariko ku bw’amahirwe make Afurika ntabwo yigeze ikemura iki kibazo neza.”

Uyu mugabo avuga ko ikibazo cya Congo cyari gukemuka iyo Umugabane wa Afurika wose ugifata mu biganza kandi ukagikemura mu buryo bwiza, ibintu ashimangira ko bitigeze biba.

Ati “Mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize twabonye João Lourenço, Perezida wa Angola aba umuhuza, ubundi haza SADC nayo yabyinjiyemo cyane kugeza n’aho ihafite ingabo, Guverinoma ya Thisekedi yazanye Ingabo za EAC nyuma ntiyanyurwa, none ubu yasubiye kuri SADC ibyo bikwereka urujijo barimo.”

Lumumba yavuze ko yagiye aganira n’abahoze ari Abakuru b’Ibihugu , abereka ko “kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe inama ihuza Abanye-Congo bose, aho abarwanyi bose bahuzwa bagafata icyemezo ku buryo bwo kuyobora Congo n’inzira yo kugera ku mahoro arambye.”

Ati “Turi kuvuga igihugu kingana n’Uburengerazuba bw’u Burayi, kitagira ibikorwaremezo, ntabwo wagenzura iki gihugu cyose, Perezida ashobora kuvuga ibyo avuga ari i Kinshasa ariko abaturage b’i Goma bashobora kubirenza ingohe, abaturage b’i Katanga bashobora kubirenza ingohe kubera ko ubuso ni bunini cyane, abantu baratandukanye, ibyo baharanira biratandukanye ku buryo bizasaba Abanyafurika bose kubasaba guhangana n’ibibazo bihari.”

Lumumba yavuze ko impamvu iki kibazo gikeneye Afurika yose ari ukubera ko Guverinoma iriho muri Congo idafite ubushobozi bw’amafaranga, ibikoresho n’abantu bo kugikemura.

Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko kuba Tshisekedi yarongeye kwemera kujya mu biganiro na Perezida Kagame ari intambwe nziza iganisha ku kubona igisubizo.

Ati “Nishimiye ko ubu Perezida Tshisekedi yavuze ko ashaka guhura na Perezida Kagame, hari igihe yavuze ko atazongera guhura na Perezida Kagame. Nizeye ko mu byumweru bike hazaba iyo nama hagati ya Perezida Tshisekedi na Kagame kandi ko umwuka mubi uzacururuka.”

Lumumba avuga ko iyo aba ariwe ugena ibyo aba Bakuru b’Ibihugu byombi bazaganiraho yashyira imbere Ibiganiro bigamije koi bi bihugu biba abaturanyi beza ndetse Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakwemerwa nk’abaturage b’iki gihugu.

Ati “Iyo mba mfite ubushobozi bwo kugena ibiganirwaho hagati ya Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame nari kuvuga nti “icya mbere reka tuganire ibijyanye no kuba abaturanyi beza, reka tuganire amahoro, kandi reka tuganire ku ngingo yo kwemera Abanye-Congo bavutswa uburenganzira bwabo bitwa Abanyarwanda, reka tubahe amahoro babe muri Congo batekanye.”

“Tumaze kuganira ibyo twavuga tuti reka twambure intwaro abarwanyi bose binjizwe mu gisirikare cya Congo na polisi ndetse tugashyiraho Komisiyo zihuriweho zo kugenzura umwuka ku mupaka w’u Rwanda na Congo.”

Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora kongera guhurira mu biganiro mu minsi ya vuba
Patrick Loch Otieno Lumumba, yagaragaje ko ibibazo bya Congo bifite imizi mu bukoloni
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights