Bertrand Bisimwa uyobora umutwe witwaje intwaro wa M23 yatangaje ko Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni babaye babafasha nk’uko bamwe mu banyapolitiki b’Abanyekongo babivuga, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakurwaho mu mezi abiri gusa.
Ubutegetsi bwa RDC busanzwe bushinja byeruye u Rwanda gufasha M23. Perezida w’umutwe w’abadepite, Christophe Mboso hamwe n’abahagarariye sosiyete sivili ikorera muri Rutshuru, bashinje na Uganda gufasha uyu mutwe.
Minisitiri w’ubukungu wa RDC, Vital Kamerhe, ubwo tariki ya 10 Ugushyingo 2023 yari mu nama ya Saudi Arabia na Afurika i Riyad, yasabye ibihugu byayitabiriye gukoresha ijambo bifite, bigacyaha u Rwanda na Uganda.
Yagize ati: “Ndasaba mbikuye ku mutima ko abakuru b’ibihugu ba Afurika bose bitabiriye iyi nama n’ubuyobozi bwa Saudi gukoresha ijambo mufite kuri Uganda n’u Rwanda kugira ngo amahoro agarutse mu burasirazuba bwa RDC, byatuma akarere k’ibiyaga bigari kataba urubuga rw’intambara, ahubwo kakaba icyanya cy’iterambere.”
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, i Bunagana habaye ikiganiro cyahuje ubuyobozi bwa M23 n’abanyamakuru. Ikirego ku Rwanda na Uganda cyagarutse mu bibazo byabajijwe, ariko Bisimwa yasubije ko kidafite ishingiro.
Bisimwa yagize ati: “Perezida Museveni abaye ari kumwe na M23, kimwe na Perezida Kagame, muzi aho bageze ubwo bari kumwe na AFDL mu 1997? Muratekereza ko mu karere hari ingabo zahangana n’izi ngabo ebyiri? Ese mutekereza ko tuba tukiri aho turi ubu? Babaye bari kumwe natwe, naha Tshisekedi amezi abiri ngo abe yavuye ku butegetsi. Kubera ko urugendo rwo kujya i Kinshasa ntirwadutwara n’amezi abiri.”
Uyu muyobozi yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bushaka kwereka Abanyekongo ko ibihugu by’abaturanyi ari abanzi babo, ariko ko ibi byose bubikora bugamije guhisha intege nke zabwo zatumye bunanirwa kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu no kukigeza ku iterambere.
Bisimwa kandi yatangaje ko M23 idafite umugambi wo gufata ibice by’ubutaka bwa RDC, habe na Goma, ahubwo ngo irashaka ko amasezerano yagiranye n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi yubahirizwa.