Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeImyidagaduroBenshi bishimiye icyemezo cya Kiliziya gatolika y’u Rwanda cyo kudaha ishingiro ubutinganyi

Benshi bishimiye icyemezo cya Kiliziya gatolika y’u Rwanda cyo kudaha ishingiro ubutinganyi

Kuri uyu wa Kane,tariki ya 21 Ukuboza,Kiliziya Gatolika mu Rwanda yemeje ko idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’Umuco Nyarwanda. 

Uyu mwanzuro wakiriwe neza cyane n’abadashyigikiye ubutinganyi benshi ndetse batanga ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. 

Munyakazi Sadate,wamenyekanye cyane ayobora Rayon Sports ndetse agakunda cyane gukoresha urubuga rwa X,yagize ati “Mwaramutse amahoro, uno munsi mureke dushimire Inama y’abepisikopi Gaturika bo mu Rwanda ndetse n’ahandi muri AFRIKA bafashe umwanzuro mwiza wo kudakora Ikizira. 

Muri KAMERE yanjye sinjya nandika cyangwa ngo mvuge ku kwemera kw’abantu cyane cyane ukwemera kutari ukwanjye, gusa inkuru y’i Roma yo guha Umugisha abatinganyi yari yantitije ndetse intera intimba ikomeye ku mutima; 

Uyu munsi Abepisikopi Gaturika bo mu Rwanda ndetse n’ahandi muri AFRIKA mwongeye kwerekana ko Afrika turi berceau de l’humanité, muri abo gushimwa. 

《NTA MUGISHA W’IMANA KUBA TINGANYI》.” 

Ubu butumwa bwa Munyakazi bwasembuye benshi bagaragaza ko iki cyemezo gikwiye ndetse bidakwiriye guha umugisha icyo bise ikizira. 

Uwatanze ubutumwa kuri iyi post ya Munyakazi yagize ati “Yewe najye si kenshi twahuzaga, ariko aha turemeranwa 5 ku kandi. Ikibi gihora ari kibi, ntigikwiye #umugisha. Guha umugisha abantu bakora ikizira, badashaka no kuvamo, sinzi uko twabitandukanya no guha ikizira umugisha!”. 

Undi ati “Nange ndabashyigikiye n’icyerekana ko abanya africa batangiye gusobanukirwa no kwifatira imyanzuro ntago tugikwiye gutekererezwa no gufatirwa umwanzuro…tugumane umucyo wacu nk’abanyafrica.” 

Urwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’Ibiro bya Papa Francis tariki 18 Ukuboza 2023,rwavugaga ko abapadiri batangira guha umugisha abatinganyi. 

Mu itangazo bashyize hanze, Abepisikopi bo mu Rwanda bagaragaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco. 

Bati “Mu gusoza,inama y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda iramenyesha abasaseridoti,abiyeguriyimana,abakirisito bose n’abantu bafite umutima wubaha Imana ko inyigisho za kiliziya ku gushyingirwa gikirisito zitahindutse. 

Kubera iyo mpamvu,Kiliziya ntishobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje ibitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’umuco wacu.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights