Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko ingabo z’iki gihugu (FARDC) zimaze kwikora mu nda, ku musozi wa Muremure.
Aya makuru avuga ko umubare munini utaramenyekana w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo waguye ku rugamba, kubera ko indege y’intambara yabo ya Sukhoi-25 yibeshye ikabarasaho.
Iyi ndege y’intambara yibasiye ingabo za FARDC hafi ya Kiluku, munsi y’umusozi wa Muremure, ni hafi kandi ya Bweremana.
Ibi byabaye ubwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zihangaye n’intare za Sarambwe (M23), mu mirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024.
Nyuma y’uko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikanze igitero cya M23, zashatse kukiburizamo maze zihagurutsa indege y’intambara ya Sukhoi-25 kugirango bajye kubarasira kuri uwo musozi wa Muremure.
Ni igikorwa kitabahiriye kuko mugihe abasirikare ba FARDC bahageraga indege yabo yaje ikabamishaho urufaya rw’amasasu benshi bakahasiga ubuzima.