Thursday, April 3, 2025
Thursday, April 3, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroBavuze ko nywa amaraso y'abantu! Rema yagarutse ku mikoranire n’umwe mu miryango...

Bavuze ko nywa amaraso y’abantu! Rema yagarutse ku mikoranire n’umwe mu miryango y’umwijima.

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Divine Ikubor uzwi ku izina rya Rema, yongeye kuvuga ku makuru yamuvuzweho cyane mu myaka yashize, ashinjwa gukorana n’umuryango w’ubwira wa Illuminati.  

Mu kiganiro yagiranye na ‘Rolling Stone’, Rema yatangaje ko yatakaje abafana benshi bitewe n’izo nkuru zakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu mwaka wa 2023. 

Mu gihe yari mu kiganiro, Rema yavuze ko yababajwe cyane n’ibihuha byavugwaga ko akorana na Illuminati, asenga sekibi ndetse akananywa amaraso y’abantu.  

Yemeza ko ibyo ari ibinyoma byafashe intera ndende, bigatuma bamwe mu bafana be bamukomeraho, abandi bakamuvaho burundu. 

Ati: “Hari inkuru nyinshi zamvuzweho zo gukorana na Illuminati, ngasenga sekibi nkanywa n’amaraso. Nahise ntakaza abafana bamwe bizeraga ko ibyo babona kuri interineti ari ukuri.” 

Rema yavuze ko ibi byamubereye isomo rikomeye, byerekana uburyo abantu benshi bemera ibihuha badakoze ubushishozi.  

Yongeraho ko gukwirakwiza amakuru adafite ishingiro bishobora kwangiza umuhanzi mu buryo bukomeye, cyane cyane iyo bikomeje gufatwa nk’ukuri n’abantu benshi. 

Mu Ukwakira 2023, ibi birego byagize ingaruka zikomeye ku rugendo rwe rwa muzika, ubwo igitaramo cye muri Ethiopia cyahagarikwaga.  

Abayobozi b’idini rya Orthodox yo muri Ethiopia banze ko Rema akandagira ku butaka bwabo, bamushinja gukorana na Illuminati no gushyigikira imyizerere yabo.  

Iki cyemezo cyateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragazaga ko Rema arenganywa, mu gihe abandi bamushinjaga kugendera ku myemerere idasobanutse. 

Abajijwe impamvu yambara imikufi itangaje mu ijosi, benshi bifashishaga mu kwemeza ko akorana na Illuminati, Rema yasobanuye ko ibyo ari ibitekerezo bidafite ishingiro. 

Yavuze ko iyo mikufi igaragaza umuco we, igashushanya abakurambere be baturuka aho akomoka muri Nigeria. 

Ati: “Nambara iyo mikufi kuko ni igice cy’umuco w’iwacu. Ni uburyo bwo kuzirikana inkomoko yanjye n’abakurambere banjye.” 

Rema yasabye abafana be kwirinda kwemera ibihuha byakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho usanga hari abantu bashishikajwe no kwangiza izina rye n’iterambere rye muri muzika.  

Yashimangiye ko akunda umuziki we kandi ko atajya areba imyizerere ya Illuminati cyangwa indi miryango yibandwaho n’abantu. 

Ati: “Abantu bamwe baba bafite imyumvire yabo. Ntibivuze ko ibintu byose babona kuri internet ari ukuri. Njyewe ndi umuhanzi ukora ibyo akunda, sinjya nirirwa nshaka ibindi byose bavuga.” 

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo yahuye n’ibihe bigoye kubera ibi birego, adateze gucika intege mu rugendo rwe rwa muzika.  

Yijeje abafana be ko azakomeza gukora ibihangano bizabashimisha, anashimangira ko ibyo bamuvugaho bitazamuca intege. 

Nubwo yahuye n’ibihe bikomeye, Rema akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.  

Indirimbo ze nka Calm Down, Dumebi, na Charm zakomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi. 

Yongeyeho ko umuziki we ari wo wamufashije gukomeza kwihangana no kwirinda kwiheba, kuko azi neza ko ibimuvugwaho atari ukuri. 

Nk’uko Rema abyivugira, inkuru zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ntizihora ari ukuri.  

Kuba umuhanzi w’umugabo ukiri muto nk’uyu ashobora gutakaza abafana benshi kubera ibihuha by’ibinyoma ni ikintu giteye inkeke. Ariko na none, ntibyamubujije gukomeza kuba umwe mu bahanzi bafite igikundiro ku rwego mpuzamahanga. 

Rema akomeza gusaba abafana be gukomeza kumushyigikira no kumva ubutumwa bwe aho gutwarwa n’amakuru adafite ishingiro aturuka ku bantu bashaka kumwangiriza izina.  

Asoza avuga ko ibyo byose byamubereye isomo rikomeye, bikamufasha kurushaho gucengera ibihe no gukomeza gukora ibyo akunda – umuziki. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights