Wednesday, June 4, 2025
Wednesday, June 4, 2025
spot_img
HomePolitikeBategurwaga bucece: Amakuru mashya y’ibyakorewe Abasirikare 3000 bagombaga kuzafatanya na Wazalendo, FDLR,...

Bategurwaga bucece: Amakuru mashya y’ibyakorewe Abasirikare 3000 bagombaga kuzafatanya na Wazalendo, FDLR, Ingabo z’Abarundi, FARDC Bagatera u Rwanda

Mu ibanga rikomeye, umugambi muremure wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wari umaze amezi utegurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo waburijwemo.  

Uyu mugambi wari ugamije gutera u Rwanda, ugizwe n’ihuriro ry’abasirikare barenga 3,000 bo mu muryango wa SADC, imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo, ndetse n’ingabo z’abarundi bafatanyije na FARDC, ingabo za Leta ya Congo. 

Ibyari bigamijwe ni intambara ishyira akarere mu rujijo, ariko ibyamaze gukorwa n’amakuru agezweho birerekana ko uwo mugambi wateshejwe agaciro mbere y’uko ugera ku ntego.  

Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bwe bwizewe, bongeye kugaragaza ubuhanga bukomeye mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu. 

Amakuru yizewe agaragaza ko abasirikare ba SADC bamaze amezi binjiza ibikoresho by’intambara muri Congo mu buryo butavugwa cyane: Ibikamyo biremereye byuzuye amasasu, imbunda ziremereye, n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinjizwaga gahoro gahoro.  

Abasirikare bakomeje gutuzwa mu bice bikikije u Rwanda, bitegura icyo bise “igikorwa gikomeye cyo kugarura amahoro” nyamara mu by’ukuri bari mu mugambi wo guteza intambara ku Rwanda. 

Iyo uyu mugambi w’intambara utaburizwamo, ntabwo bari gutera u Rwanda gusa, ahubwo wari gusiga ingaruka ku karere kose k’ibiyaga bigari: guhungabana kw’ubukungu, guhunga kw’abaturage, igihombo ku mishanga y’amajyambere ndetse n’ihungabana ry’ituze ryari rimaze kubakwa mu myaka myinshi ishize. 

Ariko byose byahagurukijwe n’umwe mu bayobozi b’abahanga b’iki gihe, Perezida Paul Kagame, watangiye kubona ibimenyetso hakiri kare, ahitamo gufata ingamba zikomeye zo gukumira icyari kiri gutegurwa mu bwiru. 

Mu makuru mashya kandi yizewe, haravugwa ko SADC yahawe amabwiriza akarishye: nta ntwaro izemererwa gusohoka, ndetse abasirikare batangiye gusubizwa iwabo, ari nako ibikorwa byabo bihagarikwa gahoro gahoro. Abari bitezweho gufatanya na Wazalendo na FDLR ntibongeye kubona uburyo bwo kugaba ibitero nk’uko byari byarateguwe. 

Ibi byose byerekana ko u Rwanda rudashobora gutungurwa cyangwa gutwarwa n’imigambi mibi, bitewe n’imiyoborere myiza ishingiye ku kwihangana, ubushishozi no gukunda abaturage. 

Iyi nkuru ikwiye gutuma Abanyarwanda bongera kwibaza: Ese dushima Perezida Kagame bihagije? Uyu muyobozi yirirwa mu kazi gasaba ubushishozi buhambaye, akabuza intambara izimanganya ubuzima, akubaka u Rwanda rugira ijambo mu karere. 

Uko iminsi ishira, niko bigaragara ko hari byinshi dukwiye kumushimira: kudatwarwa n’ibihuha, gukomeza gusigasira umutekano, no kurinda ubusugire bw’igihugu nta kurasana. 

Amahoro dufite si impanuka, ni umusaruro w’ubuyobozi bufite icyerekezo. Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda bahora bari maso, maze u Rwanda rukarushaho kuba icyitegererezo.  

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe