Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeBari gukina n’umuriro bawitiranyije n’amazi: Igihano cy’akasamutwe u Bubiligi bushaka ko u...

Bari gukina n’umuriro bawitiranyije n’amazi: Igihano cy’akasamutwe u Bubiligi bushaka ko u Rwanda rufatirwa rugahita rubupfukamira nk’u Burundi na RDC.

Mu gihe isi ikomeje guhinduka ihuriro ry’amakimbirane y’inyungu hagati y’ibihugu binini n’ibito, u Rwanda rwongeye kwerekana ko atari igihugu cyoroshye gutungwa agatoki cyangwa ngo gihindurwe nk’urupapuro ryandikwaho amateka y’abandi.  

Mu nkuru ivugwa mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, haravugwa ubushake bw’u Bubiligi bwo gukumira RwandAir ngo itazongera kugera ku mugabane w’u Burayi. 

Ibi bibaye nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba, bikaba bivugwa ko u Bubiligi butakiyumvisha uko igihugu gito nk’u Rwanda cyagera aho kirukana abadiplomate babwo, mu gihe ibindi bihugu nka Congo n’u Burundi bikomeza “gupfukamira” Ababiligi. 

Icyifuzo cy’uko RwandAir yakumirwa I Burayi giturutse ku mwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.  

Amakuru avuga ko u Bubiligi bwifuje ko indege za RwandAir zitongera kubona uburenganzira bwo kwinjira ku bibuga by’indege byo mu Burayi, ariko icyo cyemezo cyabangamiwe n’uko kidafatwa n’igihugu kimwe gusa, ahubwo gikeneye kwemezwa n’umuryango wose wa EU (European Union). 

Abafaransa, nk’ibihangange muri uwo muryango, ngo bihanangirije Ababiligi babibutsa ko gukina n’u Rwanda “ari nko gukina n’umuriro wawitiranyije n’amazi.”  

Ngo babasabye “guhama hamwe bashye aho gukomeza kugerageza kwatsa umuriro ushobora kubakongora.” 

Perezida Kagame aherutse kugaragaza uko u Rwanda rukomeje gusumbirizwa n’ibihugu by’amahanga, cyane cyane u Bubiligi.  

Mu magambo ye, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye gusubizwa mu buryo bwa gikoloni, cyangwa ngo rugire isoni zo kuba rukomeye mu kwigenga. 

Ati: “Ese koko twicaye hano, isi yose itwiriraho? Kuki ibyo bidatera isoni bamwe? Kuki batatureka tukabaho uko dushaka, tugahabwa amahoro?” 

Yakomeje asobanura ko ikibazo cyatangiye mbere y’intambara (yavugaga ku karere ka Congo), aho u Bubiligi bwahakaniye Ambasaderi w’u Rwanda, bwitwaje ko ngo “atareshya” neza ku bijyanye n’ibyavugwaga kuri Congo. 

Yakomeje agira ati: “Muri bande? Mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda bemera Imana, ese Imana ni yo yashinze u Rwanda aba bantu?” 

Iri jambo ririmo uburemere bukomeye, kuko rirahinyura icyifuzo cy’uko igihugu cyahoze gikoronije u Rwanda cyakomeza gukinira ku mbuga yacyo ya politiki no mu buryo bwo kubangamira iterambere ry’igihugu cyigenga. 

Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’uko u Bubiligi bwakolonije u Rwanda, ariko ngo bwabikoranye ubushotoranyi bukabije kuko bwari igihugu gito nka rwo, bukagerageza kugabanya u Rwanda mo ibice kugira ngo rube nkabwo. 

Ati: “Icyago kimwe twagize ni uko twakolonijwe n’igihugu gito nka twe… Ndavuga u Bubiligi, kandi ndaza kukihanganiriza.” 

Ibihugu bimwe nka Congo na Burundi bikomeje kwicisha bugufi imbere y’u Bubiligi, ariko u Rwanda rukanga gukomeza inzira yo kubupfukamira.  

Gusa mu myumvire y’ubutegetsi bw’u Rwanda bwimakaje agaciro k’igihugu, gukorera abaturage, no kutagendera ku mategeko y’ibindi bihugu batagize uruhare mu kubishyiraho. 

Kagame yabihamije agira ati: “Ntabwo dushaka kuba Ababiligi, turashaka kuba Abanyarwanda. Tugomba kubiyuhagira burundu!” 

Ikifuzo cyo gukumira RwandAir si ikibazo cy’ubwikorezi gusa. Ni ikibazo cy’icyerekezo. RwandAir ni kimwe mu bimenyetso bifatika by’uko u Rwanda rutagikorera ku ntebe y’abandi, ahubwo rukora ku migambi yarwo ifite ishingiro. Kugikumira rero ni nko kuvuga ngo “ntimugire ijambo, ntimugire ijyana.” 

U Rwanda rwageze aho rugira ijambo mu mahanga. U Rwanda rwahagaze ku ijambo mu gihe abandi bapfukamye.  

Niba RwandAir ikomeje kwambuka inyanja, ni uko igihugu cyambutse kirenga intekerezo y’ubukoloni. Niba u Bubiligi bukibona u Rwanda nk’igihugu gito cyagomba kurubura imbere y’abakoloni, ni bo bafite ikibazo. U Rwanda rwiyemeje kubaho uko rwifuza. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights