Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix-Rouge (ICRC) yatangaje ko yarangije igikorwa gikomeye cyo gucyura abasirikare n’abapolisi 1,359 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bari barahungiye mu bigo bya MONUSCO nyuma yo gutsindwa na M23 mu mirwano ikaze yabereye mu burasirazuba bw’igihugu.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Aba basirikare, abapolisi n’abo mu miryango yabo, bahunze mu kwezi kwa Mutarama 2025 ubwo M23 yafataga imijyi ya Sake na Goma.
Mu gihe bamwe bahisemo guhungira i Bukavu no mu Rwanda, abandi bagiye kwihisha mu bigo by’ingabo za Loni mu butumwa bw’amahoro, MONUSCO.
ICRC yatangiye igikorwa cyo kubacyura ku wa 30 Mata, nyuma y’ibiganiro byatanzweho umwanya munini n’impande zitandukanye zirimo MONUSCO, AFC/M23 ndetse na Leta ya RDC.
Ubu, aba bantu bose bamaze kugezwa i Kinshasa, aho bafashijwe kugera mu murwa mukuru hifashishijwe imodoka, kajugujugu n’indege nini mu rugendo rw’ibilometero birenga 2,000.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, ICRC yasobanuye ko igikorwa cyo gucyura aba basirikare cyari kigamije gukumira ibyago byaterwa no kubasiga mu bibazo bya politiki n’umutekano bitari bihamye.
MONUSCO yari isanzwe ihanganye n’ibirego by’uko yabahishira cyangwa ikabafasha gusubira mu mirwano, ibyo yashinjwaga na M23 ikomeje kugenzura Umujyi wa Goma.
Umwe mu bayobozi ba MONUSCO, ashimangira ko ibikorwa byo kubacyura byagabanyije umwuka mubi wari uhari.
Ati: “Gucumbikira abasirikare b’igihugu cyari mu ntambara y’imbere hagati muri MONUSCO byari biteje impagarara zishobora guteza ikibazo cy’ubusugire bw’umutekano.”
Umuyobozi wa ICRC yavuze ko iki gikorwa gishobora kuba intangiriro y’ibiganiro byagutse bishobora gufasha mu gutanga ubutabazi no kugabanya imibabaro y’abaturage b’Uburasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Ibi ni iby’ingenzi mu rugendo rugana ku mahoro arambye. Ubufatanye hagati y’impande zari zihanganye ni intambwe ikomeye.”
Muri rusange, abasirikare n’abapolisi bacyuwe bari badafite intwaro, kandi bagiye mu buryo bw’amahoro, nta ngufu zakoreshejwe. ICRC yashimangiye ko yitwaye mu buryo budafite aho bubogamiye, igakorana n’impande zose kugira ngo igikorwa kigende neza.
Icyo gikorwa cyaganishije ku gucyura abasirikare bagera kuri 1,359 n’imiryango yabo, kikaba cyarakozwe inshuro 69 hifashishijwe indege nini na kajugujugu. Abandi bashoboye kugera i Kinshasa banyuze mu nzira y’ubutaka, urugendo rwari rurerure kandi rugoye.