Ku wa mbere tariki ya 21 Mata 2025, Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), zari zitegerejweho gusubira mu bihugu byazo binyuze i Kigali nkuko amakuru aturuka ku mirongo y’imbere abyemeza, gusa zamaze gutungura benshi ubwo zititaye ku itariki yari yemeranyijweho, zigahitamo kuba zigumye mu Mujyi wa Goma.
Ni icyemezo cyateye urujijo, ahanini bitewe n’uko cyafashwe nyuma y’ibiganiro bitarangiye neza hagati y’izi ngabo na AFC/M23, isanzwe ifite ububasha bukomeye muri aka gace kuva yakwigarurira Goma tariki ya 27 Mutarama 2025.
Abakurikirana iby’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru bemeza ko ibyabaye uyu munsi bitari ibisanzwe.
Inkuru zizewe zivuga ko SADC yivumbuye nyuma yo kubuzwa na AFC/M23 gutahana intwaro ziremereye zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, aho bumvaga ko izo ntwaro n’imodoka za gisirikare ziremereye nka Mamba na Casspir zari gucishwa i Rubavu.
Ubuyobozi bwa M23 bwemeye ko imodoka zisanzwe z’aba basirikare zatambuka ariko bwanga ko intwaro nk’izo zinyura aho bugenzura.
Ibi ngo byabaye ishingiro ryo gutuma ingabo za SADC zivumbura “nk’abana” nk’uko umwe mu bakurikiranye uko ibiganiro byagenze yabitangaje mu mvugo ye irimo urwenya rwinshi.
Ati: “Bumvise ko imbunda zitambuka i Rubavu zibafitiye akamaro kurusha ubuzima bw’abasivili ba Sake na Goma. None ubu nibwo batangiye kubona ko batsinzwe intambara.”
Icyemezo cyo gusigara i Goma cyateje impaka cyane, cyane ko hari ibimenyetso bifatika by’uko izi ngabo ziri mu mikoranire ya hafi n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu mugambi wo kongera kwisubiza Goma, binyuze mu bufatanye na FARDC, FDLR na Wazalendo.
Mu cyumweru gishize, ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata, AFC/M23 yatangaje ko yatsinze igitero gikomeye cyari cyateguwe n’ihuriro ry’imitwe igamije kuyihirika ku butegetsi muri Goma.
Iki gitero cyari cyateguwe na FARDC, FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo za SAMIDRC – icyiciro cyihariye cya SADC cyoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC. M23 yatangaje ko icyo gitero cyabereye mu duce twa Mugunga, Kyeshero na Lac Vert, cyasize havugwa urufaya rw’amasasu n’ihungabana mu baturage.
Kuba AFC/M23 yarasatse inkambi z’ingabo za SADC ikahasanga abasirikare ba FARDC n’aba Wazalendo byaciye amarenga y’uko izi ngabo zari zisigaye zikorera ku ruhande rwa Leta ya Congo, aho kuba intumwa z’amahoro.
Inkuru ziva mu nzego zizewe za M23 zivuga ko mu bigo bya SADC biherereye i Goma harimo abasirikare bagera ku 1700 ba FARDC n’abandi ba Wazalendo batorotse urugamba, bari batangiye kongera kwerekeza mu bice byegeranye n’inkambi z’ingabo za SAMIDRC. Ibi byose byafashwe nk’ubugambanyi.
Umusirikare umwe uri muri ubwo butumwa bwa SAMIDRC yagize ati: “Ubwo M23 yageraga aho twari ducumbitse, yahasanze amagana y’abasirikare ba Kinshasa bari bihishemo, bategura ibitero. Birababaje ko ingabo zasaga n’izizanywe n’umugambi w’amahoro zishobora kuba zari mu bikorwa by’ubusamo no kongera gutegura intambara.”
Mu gihe SADC yari yaratangaje ko izasohoka mu Burasirazuba bwa RDC, ikanasaba u Rwanda inzira, nta kigaragaza neza ko iyi gahunda igihari. Aho gutaha, izi ngabo zifite abagera ku 3,000 ziracyari muri Goma, ndetse bamwe muri izo ngabo batangiye kwishora mu bikorwa bigaragara nk’ibinyuranyije n’umwanzuro wo gusohoka i Goma.
Abasesenguzi bavuga ko gutinda gutaha kw’izi ngabo bishobora kuba bifitanye isano n’umugambi wo gutegura intambara isesuye igamije kwisubiza Goma.
umwe mu bakurikirana politiki yo mu karere yabitangaje agira ati: “Ni icyemezo cy’uburiganya. Kuba hari izindi nzira zemewe, nka Kigali, ariko bagahitamo kuguma aho batsindiwe, birerekana ko hari undi mugambi bari gutegura.”
Izindi nkuru zivuga ko ingabo za FARDC zatsinzwe zicumbikiwe na MONUSCO mu duce twa Goma, aho abagera kuri 1700 bahamaze amezi barakiriwe nk’impunzi za gisirikare.
Byumvikana ko hari gahunda rusange yo kwishyira hamwe hagati ya MONUSCO, FARDC, SADC na Wazalendo mu mugambi umwe w’igisirikare ugamije guhirika AFC/M23.