Barafinda na Hawa wamenyekanye nka MUTONI bahuriye muri filimi y’Uruhererekane –(Amafoto +Video)

Muri iyi minsi kwigisha no guhugura abantu munyigisho zinyuranye ziganjemo iz’Ubuzima n’Imibanire y’Abanyarwanda, hari kwifashishwa uburyo bwa Filimi, Ikinamico,indirimbo ndetse n’inkuru zishushanyije.

Ni muri urwego ikinyamakuru umuhesha.com nacyo cyahisemo gutanga umusanzu wo guhugura Abanyarwanda binyuze muri Filimi yateguwe ndetse ikanakinwamo n’Abamwe mubyamamare byahano mu Rwanda dusanzwe tumenyereye muri Cinema.

Igikorwa cyo gutegura iyi filime kimaze amezi arenga abiri kikaba cyararangiye hasigaye gushyira ahagaragara ibiyikubiyemo.

Byagaragariye buri wese ko iyi filime yari ikenewe kuko ku ikubitito abitabiriye kwiyandikisha bazayikinamo bari benshi cyane ndetse kandi  bakaba bazakina ibice bitandukanye kuko iyi filime ari uruhererekane;  ikaba igizwe n’inkuru iryoheye amatwi ndetse n’amashusho yayo akaba anejeje amaso.

Iyi filime rero iragera hanze mu mpara z’iki cyumweru turimo  tukaba tubararikira kuzayikurikira munararikira abandi kuyikurikira ku ikinyamakuru cyacu umuhesha.com

Udushya tuzagaragarira  buri wese ni aho Barafinda azigisha abantu kurengera ibidukikije barwanya isuri yo mu bwonko !  uti gute se? nti tegerezanya amatsiko uzabyirebere ndetse kandi tuboneye no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2019.

Reba hano amwe mu mafoto agaragara muri iyi Filimi:

Barafinda hano arimo arakinana na MUTONI Twamenye muri Filimi AMARIRA Y’URUKUNDO
Mubuzima busanzwe uyu ni Umugore wa BARAFINDA SEKIKUBO Fred
Iyi Filimi irimo abakinnyi batandukanye baba nyempano
Uyu mugore ari mubitezweho gukora udukoryo twinshi muri iyi Filimi
Bamwe mubakinnyi basanzwe bakina no muyandi mafilimi bitabiriye niyi
Abatabiriye igikorwa cyo gufata amashusho yiyi Filim basetswaga cyane n’Imikinire ya Barafinda
MUTONI mukazi

Tubashimiye uburyo muzitabira kuyireba muri benshi

Kanda hano urebe Amashusho