Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruBanki yagize ikibazo abanyeshuri biga muri Kaminuza babikuza amafaranga menshi karahava

Banki yagize ikibazo abanyeshuri biga muri Kaminuza babikuza amafaranga menshi karahava

Banki y’ubucuruzi ya mbere nini mu gihugu cya Ethiopia iravuga ko imaze kugaruza hafi bitatu bya kane bya miliyoni 14 z’amadolari yatakaje ubwo habaga akabazo k’ikoranabuhanga kagatuma abakiriya bashobora kwiha amafaranga asumba ayo bafite ku makonti yabo. 

Ku wa 16 Werurwe, inkuru y’akabazo k’ikoranabuhanga yarakwirakwiye ku bigo bya za kaminuza – hakoreshejwe ubuhanga bwo guhana ubutumwa bwanditse cyangwa mu guhamagarana kuri terefone – abanyeshuri batonda imirongo ku mashini zitanga amafaranga. 

Ibihumbi by’abakiriya biganjemo abanyeshuri biga muri za Kaminuza bagaruye amafaranga ku bushake bwabo. Sano yaburiye ko abatarabikora bazakurikiranwa n’inkiko. 

Banki ntiyigeze imenya ikibazo cyabaye, ariko CBE yavuze ko nta kibazo cy’ubugizi bwa nabi cyabaye kandi ko abakiriya batuza kuko konte zabo ntacyo zabaye. 

Kaminuza nibura eshatu zasohoye amataganzo ziburira abanyeshuri gusubiza amafaranga atari ayabo bashobora kuba barihaye muri banki. 

Abe Sano, umukuru wa Commercial Bank of Ethiopia (CBE) yavuze kuri wa kabiri ko hafi miliyoni 10 z’amadolari zimaze kugaruzwa. 

Avugana n’ikiganiro Newsday cya BBC mu cyumweru gishize, Abe yavuze ko CBE yamaze gutangira igikorwa cyo kurega abakiriya bibye mu gipolisi. 

Ati:’’Nta buryo na bumwe bashobora kudusiga kuko kuvana amafaranga muri banki bikorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga kandi ni abakiriya bacu. Turabazi. Biroroshye kubabona kandi bazabazwa ibyo bakoze imbere y’amategeko.” 

Amakuru ya mbere yavugaga ko amafaranga arenga miliyoni 40 z’amadolari ari yo yari yasohotse igihe ako kabazo kabagaho. 

Umukozi wo muri CBE yabwiye BBC ko bigoye kubona amafaranga yoherejwe mu yandi mabanki kurusha ayashyizwe ku yandi makonte yo muri CBE . 

CBE yamenye ko habaye akabazo hamaze kuvanwaho cyangwa kohereza ahandi amafaranga incuro 490.000. 

Abantu barenga miliyoni 38 bafite amakonti muri CBE, banki imaze inyaka 82 ishinzwe. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights