Bamurate Cécile uri mubahatanira ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024 yiyemeje kuzaba ihumure ry’impfubyi n’abapfakazi ndetse kandi avugako azaba ijwi rivugira ab’igitsina gore mugihe cyose azaba abashije kwegukana iri kamba rya Miss Mulenge World.
Bamurate Cécile ubusanzwe n’umukobwa w’umunyamulenge; kugeza ubu afite umyaka 23 y’amavuko akaba umwega, benshi bamuzi mubiganiro bitandukanye bica ku muyoboro wa Youtube asanzwe abereye umunyamakuru.
Uyu mukobwa yagaragaye mu majonjora ya Miss Mulenge World yabareye mu gace kitwa Kayole i Nairobi, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Aho yaje no kwisanga mubakobwa batanu babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Bamurate avuga ko afite umushinga ukomeye wo gufasha impfumbyi n’abapfakazi ndetse kandi akanavuganira abakobwa n’abagore b’Abanyamulenge aho we abona ko hari aho basigazwa inyuma mu bikorwa bimwe na bimwe.
Uyu mukobwa akomeza avuga ko nagira amahirwe yo kwegukana ikamba azagenda agera kuri aba bose yiyemeje kuzafasha maze akababera ijwi ry’ihumure.
Amafoto: Bamurate