Ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena 2025, abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Goma (UNIGOM) hamwe n’Abanye-Congo baba mu mahanga bahuriye mu biganiro na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, bigamije kuganira ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu gihugu.
Amakuru agera kuri ITYAZO aturuka muri RDC avuga ko ibyo biganiro byabereye i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho Kabila yakiriye abashyitsi be mu buryo bwihariye, banasangira amafunguro mbere yo gutangira ibiganiro.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Joseph Kabila yicaye hamwe n’abanyeshuri n’abaturutse muri diaspora, baganira ku ruhare rw’urubyiruko n’abari hanze y’igihugu mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije RDC.
Mu ijambo rye, Kabila yashimye umutima wo gukunda igihugu wagaragajwe n’urubyiruko n’abatuye mu mahanga, abasaba gukomeza kuba abavugizi b’amahoro.
Yagize ati: “Abanye-Congo bakeneye amahoro, kandi amahoro nyayo azazanwa n’abenegihugu ubwabo, cyane cyane urubyiruko.”
Ibi biganiro byabaye mu gihe Kabila yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’igihe kinini acecetse, aho aheruka kwiyerekana muri Werurwe 2025. Kuva ubwo, yakomeje guhura n’abayobozi b’amadini, abanyapolitiki n’abaturage, hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije igihugu.
Ku rundi ruhande, guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi iracyamushinja gukorana na M23 ifite umujyi wa Goma kuva muri Mutarama 2025. Muri Mata, Sena yakuyeho ubudahangarwa bwa Kabila, mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa rikomeje.
Abanye-Congo baba hanze y’igihugu basobanuye ko baje kwifatanya n’abaturage mu gushaka ibisubizo by’amahoro, gutangiza imishinga y’iterambere no gukomeza ubuvugizi ku bibazo byugarije igihugu. Bagaragaje ko biteguye gukorana n’impande zose zifite inyungu mu kugarura ituze.
Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Turi hano kugira ngo twumve, dutange ibitekerezo, kandi dufatanye mu gushaka amahoro. Nk’urubyiruko, dufite inshingano yo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu cyacu.”
Ibi biganiro bije nyuma y’igihe mu mujyi wa Goma ari igicumbi cy’imvururu n’intambara, ndetse n’impunzi zisaga ibihumbi zarahungiye mu nkambi zitandukanye mu Burasirazuba bwa Congo. Kugirana ibiganiro n’abaturage, by’umwihariko urubyiruko na diaspora, bishobora gufatwa nk’intambwe yo kongera guhuza abaturage n’ubuyobozi.
Kabila yavuze ko hari gahunda yo gukomeza ibiganiro n’abandi baturage, harimo urubyiruko rw’abahanzi, abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki batandukanye.
Biteganyijwe ko hazanategurwa inama rusange izahuza impande zose z’abagize igihugu, hagamijwe kurebera hamwe icyerekezo cy’amahoro.