Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeBahise basubiranamo: Ingabo za MONUSCO ziheruka kwinjira mu rugamba byeruye ntizicana uwaka...

Bahise basubiranamo: Ingabo za MONUSCO ziheruka kwinjira mu rugamba byeruye ntizicana uwaka na bamwe mu bambari ba FARDC

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba muri Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko Imodoka ya gisirikare y’ingabo za MONUSCO, yahagaritswe na Wazalendo muri biriya bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ku gicyamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Gashyantare 2024 nibwo iriya modoka y’ingabo z’u muryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, MONUSCO, yahagaritswe na Wazalendo. 

Nk’uko byavuzwe iriya modoka ya Monusco, yahagaritswe ubwo yari igeze mu gace ka Mahyutsa, muri Centre ya Sake. 

Abarwanyi ba Wazalendo bashinja Monusco kubakorera uburiganya, nyuma yuko baheruka kurasirwa na M23 mu bice bya Murambi, muri teritware ya Masisi. 

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru hari abarwanyi b’uriya mutwe urwana ku ruhande rwa FARDC barasiwe mu gace ka Murambi, ahahoze inkambi y’ingabo za Monusco zo mu itsinda rya basirikare ryo muri operasiyo Springbok. 

Amakuru avuga ko aba barwanyi ba Wazalendo berekeje muri iriya nkambi bazi ko Monusco ariyo irimo basanga M23 yaramaze kuhigarurira mu gihe Monusco yari imaze kuhava.  

Icyo gihe abarwanyi ba Wazalendo barashweho na M23 bamwe barapfa abandi barakomereka, abandi bakwira imishwaro baburirwa irengero. 

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa umubare w’abaguye muri iyo mirwano. 

Ku munsi w’ejo nibwo abarwanyi ba Wazalendo bashyize hanze inyandiko zishinja Monusco kuba yarabahemukiye, ndetse banayishinja gukorana na M23. 

Ibi biri mu byatumye abarwanyi ba Wazalendo bahagarika imodaka y’ingabo za Monusco, ubwo berekezaga mu bice bya Sake bavuye i Kimoka, muri teritware ya Masisi. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights