Inyeshyamba yitwa Colonel Autoproclamé, yo muri Wazalendo mu mutwe wahoze witwa Maï Maï Biroze Bishambuke, yishwe atemaguwe n’abaturage bo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko uyu Colonel Autoproclamé, yiciwe neza mu gace gaherereye muri Localité ya Sebele, gurupoma ya Basikalangwa, muri Secteur ya Ngandja, muri teritware ya Fizi.
Yishwe aciwe umutwe n’abaturage, nyuma y’uko bari bagize uburakari birangira bamuhurijeho imihoro bamutema umutwe kugeza ashizemo umwuka.
Uyu wahoze ari umuyobozi mukuru mu mutwe wa Maï Maï Biroze Bishambuke, yazize kwiba ihen, aho bivugwa ko yayibye ku rugo rw’umuturage uturiye Localite ya Sebele, muri teritware ya Fizi.
Iyi nyeshyamba bikaba bivugwa ko yibye iriya hene mu gitondo cyo ku itariki ya 03 Gashyantare 2024
Aya makuru kandi yemejwe n’u muyobozi w’iyo Localite ya Sebele, bwana Chef Sungula Piema Alias Bayoma, watangaje ko Colonel Autoproclamé.
Chef Sungula Piema Alias Bayoma, yagize ati: “Colonel Autoproclame yishwe n’abaturage nyuma yuko bamufatanye ihene yari yibye. Bahise ba mutema umutwe, barawucya.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bari barakaye bananirwa kwihangana. Uwishwe bamwicanye n’ihene ayifashe mu ntoki.”
Aya makuru kugeza ubu ntacyo umutwe wa Wazalendo urabitangazaho, usibye ko bivugwa ko abarwanyi bari kumwe na Colonel Autoproclame bahise baburirwa irengero.