Thursday, May 15, 2025
Thursday, May 15, 2025
spot_img
HomePolitikeBahise bakora inama karundura: Hamenyekanye amayeri FARDC igiye gukoresha nyuma yo kwamburwa...

Bahise bakora inama karundura: Hamenyekanye amayeri FARDC igiye gukoresha nyuma yo kwamburwa ibice by’ingenzi na M23

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa mbere tariki 05 Gashyantare 2024 ryongeye kugaba ibitero biremereye rikoresheje indege z’intambara n’ibibunda birasa kure, mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Izi ngabo zongeye kwisuganya ngo zirwanye M23 nyuma yuko mu mirwano iheruka yabaye mumpera z’iki Cyumweru dusoje yari yazambuye uduce twinshi two muri teritware ya Masisi. 

Muri aka kanya ubwo twandikaga iyi nkuru, ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri kurasa ibisasu biremereye mu baturage baturiye agace ka Bushanga ko muri Localité ya Mweso, muri teritware ya Masisi. 

Nimugihe kandi mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere, ibitero bikomeye, by’ihuriro ry’Ingabo z’igihugu, byibasiriye ibice byo muri Grupema ya Bambo, teritware ya Rutsuru.  

Ni mu mirwano yabaye mu ijoro bivugwa ko yaguyemo abo ku ruhande rwa leta benshi nyuma yuko M23 yari yongeye gufata imbunda ziremereye n’izito. 

Muri bimwe mu bice bya Minova muri teritware ya Kalehe harimo kwisukiranya ingabo ninshi za FARDC n’abambari babo (FDLR, Wagner, Wazalendo na SADC).  

Ninyuma yuko k’u munsi w’ejo hashize SADC na FARDC bakoze inama karundura, bemezanya ku rwanya M23 kugeza bayambuye imbunda, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe