Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeBageze aho umwana arira Nyina ntiyumve: Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa...

Bageze aho umwana arira Nyina ntiyumve: Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC ryinjiye mu kaga gakomeye cyane i Nyanzare.

Amakuru aturuka ku mirongo y’urugamba ruhanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko muri Centre ya Nyanzare, iherereye muri teritwari ya Rutsuru, yazengurutswe n’ingabo za M23. 

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Gashyantare 2024, nibwo Ingabo za General Sultan Makenga zageze mu bice biri mu marembo ya Nyanzare baza kuzenguruka iriya Centre. 

Ni nyuma y’imirwano ikaze ikomeje gusakiranya ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 mu bice byo muri teritware ya Masisi, Nyiragongo na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Iminsi itanu ishize hari imirwano ikomeye hagati y’impande zombi, aho iyi mirwano yabereye muri teritware ya Masisi na Nyiragongo. 

Iyi mirwano isize M23 yigaruriye Sake, n’ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, harimo na za centre z’ingenzi M23 yigaruriye zo muri teritware ya Nyiragongo, nka Centre ya Kanyabuki, ku mabereyinkumi, Kanyamahoro n’ikibaya cya Kanyabuki. 

Ku munsi w’ejo M23 wigaruriye ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, birimo Kabase, Ndumba n’ibindi bice byo muri Grupema ya Mupfunyi, ndetse kugeza ubu M23 iragenzura ibice byinshi byo muri axe ya Bwerimana. 

Ku rundi ruhande centre ya Bambiro, igice kimwe cyayo kiri kugenzurwa na M23, ikindi gifitwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru nta musirikare wo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira muri Centre ya Nyanzare. 

Umwe mu basirikare ba M23 yagize ati: “Twabazengurutse, kandi twabategetse kurambika intwaro hasi, barabyanga, nta winjira cyangwa ngo asohoke. Harimo ingabo za FARDC, SADC na FDLR.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights