Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeBabwiwe ko uzapfira ku rugamba azajya mu ijuru: Hamenyekanye abandi basirikare bo...

Babwiwe ko uzapfira ku rugamba azajya mu ijuru: Hamenyekanye abandi basirikare bo mu mahanga bagiye koherezwa muri RDC kurwanya M23. Amafoto

Imbonerakure zo mu gihugu cy’u Burundi ziva mu ntara za cibitoke, Bujumbura, Bubanza na Rumonge, zatoranyijwe n’abahagarariye abandi, bizewe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye n’ishyaka CNDD FDD, zose zahuriye mu ntara ya Cibitoke kuva itarike 19/01/2024. 

Izo mbonerakure zahuriye muri iriya ntara zije gukora imyitozo ya gisirikare n’ibindi bijyanye nayo, ku busabe bw’umukuru w’ishyaka CNDD FDD Reverien Ndikuriyo, Gélase Ndabirabe hamwe na Président Evariste Ndayishimiye 

Bose babwiye izo mbonerakure ko ari ngombwa kurwanira igihugu, ndetse bakanarwarira Repubulika Iharanira Demokarasi ca Congo isanzwe ifitanye umubano w’akadasohoka n’u Burundi. 

Amakuru avuga ko izi mbonerakure zabwiwe na bariya bategetsi ko nihagira n’abapfa bari ku rugamba bazahita bajya mu Ijuru. 

Izo mbonerakure bari kuzigisha gukoresha intwaro ziremereye (artilleries), no kunonosora ubuhanga mu bijanye n’Intambara.  

Biravugwa ko bamwe mu bazigisha harimwo n’aba FDLR bamaze iminsi barwanya umutwe wa M23, aho aba basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bari kurwana ku ruhande rw’ihuriro ry’ingabo za FARDC. 

Biteganijwe ko bamwe muri izo mbonerakure, bazajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya M23, abandi bakajya kurwanya RED tabara na yo ibarizwa muri RDC, ndetse bikavuga ko hari igice cy’izi mbonerakure zizajyanwa gucunga imbibe z’u Burundi. 

Biteganijwe kandi ko igikorwa cyo guha imyitozo ikomeye imbonerakure kizaba mu gihugu cyose, nkuko imbonerakure ziri mu myitozo zibivuga, kuko ari umugambi wa leta y’u Burundi n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD. 

Ikindi cyihishije inyuma y’iyo myitozo ya gisirikare, ni ukugirango u Burundi bugwize umubare munini w’abasirikare iki gihugu giheruka gusezeranya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu masezerano ibihugu byombi biheruka kugirana. 

Ikindi kiri gutuma izi mbonerakure zihabwa imyitozo y’ikubagahu, nuko ari ngombwa ko abapfiriye ku rugamba ingabo z’u Burundi zihanganyemo na M23 bagomba gusimbuzwa vuba na bwangu. 

Imbonerakure zimwe na zimwe, zatangiye gutinya kujya muri RDC, zikisabira kuguma mu Burundi, zikora irondo ry’umutekano , kuko zikomeje gutinya imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa RDC. 

Bivugwa ko imbonerakure zimwe na zimwe ziri gutinya cyane kubera ko iyo abasirikare b’u Burundi bageze ku rugamba basigaye babaka téléphone bose, bakaja kurwana, hagira abapfa, imiryango yabo ntibimenyeshwe, cyangwa ngo imirambo yabo itahukanwe i Burundi, ishyingurwe mu cyubahiro n’imiryango yabo. 

Ikinababaza cyane nuko kugeza ubu nta mafaranga na macye Leta y’u Burundi igiha abasirikare bayo bari ku rugamba mbere yuko bambuka berekeza muri RDC, nubwo mu ntangiriro imbonerakure imwe yahabwaga hagati yibihumbi 300.000fb na 500.000fb. 

Izo mbonerakure iyo zirangije iyo myito ya gisirikare, baziha icyo bita “umbutizo” wo kurasa izo mbunda ziremereye no gutera za gerenade. 

Icyo gikorwa kikaba gikorerwa mu birometero bitatu uvuye mu murwa mukuru w’intara ya Cibitoke, ku musozi witwa ” CISHEMERE” uri muri Rugombo. 

Kugeza ubu abaturage bo muri kariya gace iki gikorwa kiberamo barasa ko ibyo bintu byahagarara, kubera bibateza umutekano muke. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights