Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruAU haricyo yabwiye RDC mbere y’uko ishoza intambara ku Rwanda

AU haricyo yabwiye RDC mbere y’uko ishoza intambara ku Rwanda

«Intambara nta gisubizo izigera izana » Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda gukemura amakimbirane bifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka, ahanini bitewe n’uko RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

U Rwanda ruhakana ibyo birego ahubwo rugashinja Congo gukorana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR ndetse no kuziha intwaro, kugira ngo zizatere u Rwanda ndetse zinakureho ubutegetsi bwarwo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iheruka gutangaza ko ihangayikishijwe no kuba Kinshasa yarivanye burundu muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda byari bigamije gushakira umuti amakimbirane ifitanye na M23, igahitamo inzira y’intambara nk’uburyo bwo gukemura burundu ikibazo cy’uriya mutwe.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, mu itangazo yaraye asohoye, yahamagariye abayobozi bo mu karere by’umwihariko ab’u Rwanda na RDC guha umwanya inzira y’ibiganiro biciye muri gahunda ya Luanda na Nairobi, mu rwego kumvikana uko amakimbirane ashingiye kuri Politiki uko yaba ameze kose yakemuka.

Faki yaburiye ko imbaraga za gisirikare nta gisubizo zizigera zizana ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Ati: “Umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose byo mu karere bugomba kubahirizwa, kandi ubuzima bw’abaturage bukarindwa byimazeyo. Perezida wa Komisiyo yongeye gushimangira ko nta gisubizo cya gisirikare kizakemura ibibazo no kutajya imbizi mu muryango wa Afurika.”

AU yasabye RDC guha umwanya inzira y’ibiganiro yiyongera ku bihugu ndetse n’imiryango itandukanye.

Kinshasa ku ruhande rwayo yarahiye ko itazigera na rimwe ijya mu biganiro n’umutwe wa M23, ngo cyeretse u Rwanda ari rwo rwemeye bakaganira.

Kanda hano umanure App y’Ikinyamakuru cyacu

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights