Arsenal yamaze gukomanga kumiryango y’ikipe ya Real Madrid yifuza umukinnyi wayo

Ikipe ya Arsenal yo mugihugu cy’ubwongereza ikomeje kwifuza undi munyezamu, ndetse yamaze no gukomanga kumiryango ya Real Madrid yifuza umunyezamu wayo utari guhabwa umwanya uhagije wo kubanza mukibuga muri uyu mwaka w’imikino.

Iyi kipe y’abarashi bo mumajyaruguru ya London, ikaba yifuza gutanga miliyoni 14 z’amapawundi kugirango ibashe kwegukana umunyezamu witwa Keylor Navas, umunyezamu uheruka gufasha ikipe ya Real Madrid kwegukana igikombe cya UEFA Champions League kuncuro ya gatatu yikurikiranya.

keylor Navas

Keylor Navas aheruka kwerura maze atangaza ko yifuza gusohoka muri Real Madrid, ndetse ikipe ya Arsenal ikaba yamaze kugaragaza ko imwifuza cyane nk’uko inkuru ducyesha ikinyamakuru cyandikirwa mugihugu cya Espagne kitwa Sport ikomeza ibitangaza.

keylor Navas

Ni nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid iguze uwahoze ari umunyezamu wa Chelsea witwa Thibaut Courtois, umunyezamu wahise afata umwanya ubanza mukibuga muri iyi kipe y’ibwami bwa Madrid.

Uretse ikipe ya Arsenal ikomeje kwifuza Keylor Navas kandi, amakipe atandukanye yo k’umugabane w’iburayi nayo ahatanye n’iyi kipe m’urugamba rwo kwegukana uyu munyezamu, amakipe ayobbowe na AS Roma yo mugihugu cy’ubutaliyani.