Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeArikiyepiskopi wa Kinshasa Cardinal Ambongo uri mu bajyanama 9 ba Papa yakorewe...

Arikiyepiskopi wa Kinshasa Cardinal Ambongo uri mu bajyanama 9 ba Papa yakorewe ibyashenguye imitima y’Abakirisitu Gatolika

Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo yangiwe kunyura ahagenewe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege cya Ndjili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’iminsi atameranye neza n’ubutegetsi.  

Byabaye kuri iki Cyumweru ubwo Cardinal Ambongo yari agiye i Roma mu Butaliyani nkuko ibinyamakuru byo muri RDC byabitangaje.  

Ambongo amaze iminsi atarebana neza n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’aho kuri Pasika avuze ko igihugu gisa nk’ikitayobowe ndetse agaragaza ko ababura uko babigenza bakajya mu mitwe yitwaje intwaro atabarenganya.  

Ubusanzwe Cardinal Ambongo yari asanzwe anyura muri icyo cyumba cyahariwe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege icyakora kuri iyi nshuro bamwangiye, ntiyabwirwa impamvu.  

Cardinal Ambongo akunze kujya i Roma kenshi dore ko ari umwe mu icyenda bagira inama Papa.  

Cardinal Ambongo yakorewe ibi nyuma y’amasaha macye, Umurambo wa Jose Mbemba, umwe mu barinzi ba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi wasanzwe mu gace gatuwe i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2024.  

Uburyo uyu murinzi yapfuyemo ntabwo buzwi icyakora hari ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje ko ashobora kuba ari we washyize hanze amakuru y’uko Perezida Tshisekedi yaba arwariye mu Bubiligi. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights