Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Uretse kuba ari umukinnyi wa filime, ni n’umushoramari ufite imishinga itandukanye, irimo ishuri rya sinema riri gutegurwa ryitwa Ishusho Arts Academy.
Mu minsi ishize, Alliah Cool n iyasibyemu bitangazamakuru kubera ibintu bitandukanye birimo imwe mu filime yakinnyemo iri mu zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba.
Hari kandi kuba yarimukiye mu nzu ye nshya nyuma yuko yegukanye igihembo gikomeye muri sinema ya Afurika.
Ariko anavugwa cyane ku buzima bwe bwite, aho bamwe bamushinja kuba yarasize abana be n’umugabo we wa mbere kugira ngo yishakire undi mugabo.
Ibi byose byatumye izina rye rikomeza kuvugwa cyane haba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku itariki ya 14 Mata 2024, Alliah Cool yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wahize abandi mu bihembo East Africa Arts Entertainment Awards byabereye i Nairobi muri Kenya.
Ibi bihembo bihabwa abahanzi n’abakinnyi ba filime b’indashyikirwa mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Igihembo cye cyashimishije abakunzi ba sinema Nyarwanda kuko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza iterambere ry’abakinnyi ba filime bo mu Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma yo kwakira iki gihembo, Alliah Cool yagarutse mu Rwanda ariko mu itangazamakuru haza gusakara inkuru zitandukanye zijyanye n’ubuzima bwe bwite, by’umwihariko aho abantu benshi bifuje kumenya aho ihuriro Kigali Boss Babes rigeze ndetse mu itangazamakuru hanagarukwaho ko yataye umugabo n’abana mbere y’uko yiteza imbere.
Kigali Boss Babes ni ihuriro ry’abagore b’ikimero ryatangijwe tariki 16 Mata 2023. Abari bagize iri tsinda bagaragaye bakorana imishinga itandukanye ndetse banakunze kwifashishwa mu bikorwa by’ubucuruzi, imyidagaduro, ndetse n’imikino.
Ku wa 6 Kanama 2023, abagize iri tsinda bagaragaye nk’abafana ba Rayon Sports ku munsi wa Rayon Day.
Muri icyo gikorwa, bane muri barindwi bagize itsinda bari bahari, ari bo Alliah Cool, Queen Douce, Christella na Alice La Boss, mu gihe abandi batatu (Camille Yvette, Isimbi Model na Gashema Sylvie) batari bahari, ibintu byahise bitangira guteza impaka mu itangazamakuru, aho bamwe bavugaga ko iri tsinda ryatangiye gusenyuka.
Nyuma y’igihe, abagize iri tsinda ntibongeye kugaragara bari kumwe nk’uko byari bisanzwe, bituma benshi bibaza aho iri tsinda ryaba rigeze ndetse n’imishinga yabo aho yaheze.
Ubwo Alliah Cool yageraga ku kibuga cy’indege i Kigali avuye muri Kenya, yaganiriye n’itangazamakuru, ariko yanga kugira byinshi atangaza ku irengero ry’iri tsinda.
Yagize ati: “Ibiki bya Kigali Boss Babes? Mwaje hano ku kibuga gukora iki? None uri kumbaza ku bya Kigali Boss Babes! Nigeze nkubwira ko ndi umuvugizi wayo? Reka mbasubize, Kigali Boss Babes iracyahari. Ni sosiyete yanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere ‘RDB’ kandi iracyahari.”
Iri jambo rye ryatumye abantu benshi bakomeza gukeka ko haba hari ibitaragenda neza muri Kigali Boss Babes, cyane ko benshi bagiye bavuga ko iri tsinda ryaba ryarasenyutse cyangwa se rifite ibibazo bituma ridakomeza kugaragara mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda.
Mu zindi nkuru zamuvuzweho mu minsi yashize, havuzwe inkuru z’uko Alliah Cool yaba afitanye umubano wihariye n’umuhanzi Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, nyuma yo kugaragara bari kumwe ubwo yajyaga muri icyo gihugu kwamamaza filime ye.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Alliah Cool yahakanye ayo makuru avuga ko afite umugabo akunda cyane kandi atatekereza kugira undi muntu agirana na we umubano wihariye.
Yagize ati: “Ngiye kuvuga iki kintu nkivugira kuri Radio Rwanda, ni ukuri mfite umugabo wanjye nkunda cyane ku buryo ntanashobora kugirana umubano wihariye n’undi mugabo uyu munsi, ndamutse mbikoze naba nkoze icyaha gikomeye.”
Ubwo yari abajijwe niba uwo mugabo ari Umunyarwanda, yaryumyeho, avuga ko afashe umwanzuro wo kutongera gushyira hanze ubuzima bwe bwite, yaba ku bijyanye n’urukundo, abana, cyangwa se ibindi bimwerekeyeho.
Mu gihe Alliah Cool yari mu Rwanda asobanura ko afitanye urukundo rukomeye n’umugabo we, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto ye ya kera ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we wa mbere, bikaba bivugwa ko bamaze gutana.
Bamwe bavuze ko yaba yarasize abana be babiri – umuhungu n’umukobwa, agahitamo kujya kwishakira undi mugabo.
Hari n’abemeza ko ashobora kuba yarabajyanye, ariko ntakunze kubagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze.
Gusa ibi ntibyaciye intege abakunzi be, kuko hari n’abamushyigikiye bavuga ko ubuzima bwite bw’umuntu ari ubwe kandi buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo uko abugenga.
Ku ruhande rwa sinema, Alliah Cool akomeje gutera imbere. Filime yitwa ‘The Waiter’ yakinnyemo iri mu zigezweho muri Afurika, ikaba yaragombaga kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2025 muri Canal Olympia Kigali.
Iyi filime ni iya Richard Ayodeji Makun, uzwi nka AY, umwe mu bakinnyi ba filime n’abanyarwenya bakomeye muri Nigeria.
Yatangiye kwerekanwa muri Nigeria kuva ku wa 20 Ukuboza 2024 no mu bindi bihugu by’Afurika bikoresha Igifaransa nka Côte d’Ivoire, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, RD Congo, Gabon, Guinée, Mali, Sénégal, na Togo.
Benshi mu bakunzi b’ibihangano n’udushya by’uyu mugore, banyotewe no kureba iyi Filime ubwo izaba iri kwerekanwa muri Canal Olympia Kigali. Nubwo umunsi iyi Filime yagombaga kwerekanwaho utaramenyekana, ntabwo Alliah Cool aratangariza abakunzi be umunsi izerekanirwaho.
Mu yandi makuru yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, Alliah Cool yarangije kubaka no kwimukira mu nzu ye nshya i Kibagabaga, hamwe mu duce dukunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.
Kuva yatangira kubaka iyi nzu, yagerageje kubigira ibanga, kugeza ubwo yimukiragamo. Ibi nabyo ni indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe bwihariye.
Isimbi yujuje iyi nzu mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.
Isimbi asanzwe ari umukinnyi wa filime uherutse gukora iyitwa ‘Alliah The Movie’ yanamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa ‘One percent International’ tutibagiwe indi yitwa ‘Accidental Vacation’ itarasohoka.
Iyi filime nshya ya Isimbi yayikoranye n’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.
Hari kandi Richard Mofe-Damijo w’imyaka 60 umaze igihe kinini mu ruganda rwa sinema muri Nigeria.
Alliah Cool ni umwe mu bagore bakomeje gutera imbere muri sinema nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe bamwe bamushima ku byo amaze kugeraho, abandi bamunenga ku buryo atangaza cyangwa akoresha ubuzima bwe bwite.
Nubwo impaka zikomeje, nta gushidikanya ko ari umwe mu bantu bari gufasha sinema n’imyidagaduro y’u Rwanda kumenyekana no kurushaho gutera imbere.