Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomeImikinoAPR FC yatsinze JKU SC yo muri Zanzibar 3-1 ihita igera muri...

APR FC yatsinze JKU SC yo muri Zanzibar 3-1 ihita igera muri 1/4 cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Wari umukino wa kabiri w’itsinda B mu gikombe cya Mapinduzi kirimo kubera muri Zanzibar. Nyuma yo gutsindwa na Singida Fountain Gate mu mukino wa mbere, APR FC yasabwaga gutsinda JKU SC kugira ngo igere muri 1/4.

Hakiri kare ku munota wa 7 Niyibizi Ramadhan yayitsindiye igitego cya mbere ku mupira Apam yahinduye imbere y’izamu maze Abdourame Alioum (uri mu igeragezwa) akozaho umutwe na we ahita ashyira mu rushundura.

Ku munota wa 10, APR FC yakoze impinduka zitateguwe aho Apam Assongue Bemol yagize imvune asimburwa na Sanda Soulei (uri mu igeragezwa).

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, APR FC bayishyuye iki gitego kuri penaliti yatsinzwe na Saleh Massoud Abdala. Bagiye kuruhuka ari 1-1.

Ku munota wa 47, APR FC yabonye igitego cya kabiri, Ramadhan yateye ishoti rikomeye umunyezamu awukuramo ariko Mbaoma wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura.

Ku munota wa 66, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira ukubita umutambiko w’izamu urindunda, umusifuzi ahita asifura igitego nyamara ku mashusho byagaragaraga ko umupira utageze no ku murongo. Umukino warangiye ari 3-1 APR FC ihita igera muri 1/4.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights