Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Yagiye gusengerwa acibwa ibihumbi 10 Frw ngo ahabwe igisubizo ahita afata icyemezo cyatumye benshi bacika Ururondogoro

Mu mezi ane ashize umukobwa w’imyaka 26 wari urangije kaminuza i Kigali, yagiye gusengera ku musozi wa Kanyarira afite ibyifuzo birimo no kubona umugabo, abamusengeye bamutuma ibihumbi 10 by’amanyarwanda bamubwira ko Imana itavugira ubusa. 

Ibi byabereye mu mu butayu bwa Kanyarira, mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo. 

Kujya mu butayu ni imvugo yazanywe n’abarokore bashaka kuvuga ahantu bajya gusengera hitaruye abantu nko mu mashyamba, ubuvumo, mu mazi, mu mabanga y’imisozi n’ahandi bitandukanye n’ubutayu busanzwe bw’ahatagira ibinyabuzima. 

Mu kiganiro uyu mukobwa utarashatse ko amazina ye atangazwa yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko ibyo yaboneye Kanyarira ari ubucuruzi bw’abiyita abakozi b’Imana kuko batavuga icyo bakweretsweho utaratanga icyo bise ituro ry’uko ushimira Imana ibigiye gukoreka. 

Ati “Nari maze iminsi itanu ndangije kaminuza, ubwo twahagurutse i Kigali saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ari ubwa mbere ngiyeyo ariko kuko umubyeyi twabanaga we yari asanzwe ajyayo yanyishyuriye byose turagenda.Twaragiye dusanga hari abantu baba bihaye akazi ko gushyira abantu kuri gahunda babagabanyamo amatsinda yo gusengeramo.” 

“Njyewe nagiye mu itsinda ry’abantu icumi turasengana, abahaje inshuro zirenze imwe bemezaga ko ibyifuzo byabo byagiye bisubizwa bakaba bagarutse bazanye ibindi bityo bagasaba twebwe tuhaje bwa mbere kugira icyizere cyo gusubizwa bati ‘ukwizera kurarema’.” 

Nyuma y’iminota nka 40 barimo gusenga no kubwirana amagambo ahumuriza umutima, ngo uyu mukobwa yatangiye kubona ba bandi bashinzwe gushyira abantu kuri gahunda baza bakajyana umuntu umwe yagaruka na we akajyana undi bityo bityo. 

Ati” Haba hari abakozi b’Imana batandukanye; ushinzwe gahunda araza akakujyana ukinjira ahantu mu rutare maze ukahasanga umukozi w’Imana, akakubaza amateka y’ubuzima bwawe, uburyo ubayeho mu buzima bwa buri munsi ndetse akakubaza n’ibyifuzo wazanye .Iyo ibyo birangiye asengera bya byifuzo wamuhaye agufashe mu biganza.” 

Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo gusengerwa, umukozi w’Imana yamubwiye ko Imana imweretse ibisubizo ku byifuzo bye ariko azabimubwira ari uko yazanye ibihumbi 10 nk’ituro ry’umuntu ushimira icyo Imana igiye gukora. 

Ati “Yamaze gusenga arambwira ngo Imana imweretse ibisubizo by’ibyifuzo byanjye. Gusa ngo kuko Imana itavugira ubusa, yansabye ko ku munsi ukurikiyeho nzamusanga aho asengera mu mujyi wa Kigali, nzanye ibihumbi 10 maze akambwira icyo Imana yamweretse. 

Yabanje kuntera amatsiko ambwira ko Imana imweretse ibimenyetso by’umusore tuzabana, itariki ndetse n’umwaka bizabera ariko ngo icyo gisubizo ntabwo yapfa kukimpa Imana yamubujije.” 

Uyu mukobwa ngo mu gahinda kenshi yamubwiye ko adashobora kuyabona kuko ari umushomeri maze uwo mukozi w’Imana amubwira ko niba bimubabaje yanayaguza.
Uyu mukobwa mu gutaha ngo yagaragarije uwamujyanye ko atishimiye uburyo abo bakozi b’Imana bakora. 

Ati” Nabwiye uwo mubyeyi ko rwose biriya ari ubucuruzi , nti ‘ni gute Imana yagusubiza maze ikanga kukubwira igisubizo cyayo. Ikindi namubwiye ni uko biriya bintu byo kubanza kukubaza uko wabayeho, uko urya n’uko uryama bimeze nk’uko mu bapfumu babikora .” 

Ngo uwo mubyeyi we kuko yari asanzwe ajyayo yamusabye kumvira icyo yabwiwe ibindi Imana izagenda ibimwumvisha. 

Uyu mukobwa ngo nyuma yo gusanga aba biyita abakozi b’Imana baba bibereye mu nyungu zabo ngo yanze kujyayo atari uko yayabuze ahubwo yakemanze iyo mana yaka amafaranga kugira ngo isubize abayitakira. 

Ati “Narabaketse ko atari Imana nyakuri basenga kuko yabaga yakubajije ibyawe byose niba ukora cyangwa udakora , bigatuma aguca amafaranga akurije uko ubayeho; hari abo yatumye ibihumbi 300, ibihumbi 200, 50 ,10 bitewe n’uko yakubonye .Ibyo rero nasanze ari ubucuruzi bituma ntajyayo.” 

Ngo uyu mukobwa yakurikiranye amakuru ngo azamenye mu by’ukuri niba koko igisubizo bagitanga igihe watanze amafaranga wasabwe. 

Ati” Navuyeyo mfashe nimero z’undi muntu nari nabonye wari wasabwe amafaranga ibihumbi 50 ngo bamusengere akire inyatsi. Nyuma namubajije niba yaragiye gufata igisubizo ambwira ko yagiyeyo ndetse amafaranga bamuciye yayabahaye .Ngo uwo mukozi w’Imana yamusubiriyemo amateka ye kuko n’ubundi yari yayamubwiye maze amubwira ko Imana ibishyizeho iherezo nyuma yo kuzana ituro ry’uko yizeye kandi ayishimira igisubizo cyayo.” 

Uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo kujya yisengera ku giti cye kuko yabonye abo babikora batabikoreshwa n’urukundo ahubwo ari amaramuko baba bishakira. 

Ati “Kuva navayo ubu kimwe mu byifuzo nari mfite cyaracyemutse ndacyarindiriye Imana ngo isubize n’ibindi.” 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments