Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Wa musore wishwe n’abavandimwe be azira kwiyongera igikoma yashyinguwe Saa saba z’ijoro

Mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Ntongwe, Umusore w’imyaka 34 y’amavuko uherutse gukubitwa n’abavandimwe be akagirwa intere ndetse bikamuviramo gupfa, bamuziza ko yanyweye igikoma kinshi, yashyinguwe Saa saba z’igicuku, ibintu bitamenyerewe.

Abaturage batuye mu mudugudu Nyakwigendera yari atuyemo bavuga ko bari bategereje ko umurambo wa Nyakwigendera ukurwa i Kigali ku bitaro bya Police Kacyiru, ukajyanwa iwabo akaba ariho ushyingurwa, gusa nyuma baza kubwirwa n’ubuyobozi bw’akagari ngo bajyane isanduku ku irimbi bategereze ko ariho umurambo bawuza.

Abaturage n’umuryango we bagiye ku irimbi, bicarayo amasaha menshi bararambirwa ku buryo bageze Saa Sita z’ijoro bakiriyo. Ubwo nibwo bamwe bahise batangira gutaha.

Umwe mu bari bari aho yagize Ati “Twategereje bigera saa sita z’ijoro, turarambirwa dusubira mu rugo.”

Mu nzira bataha bahuye n’imodoka izanye umurambo, ndetse abasigaye yo bababwiye ko imihango yo kumusezera no kumushyingura yabaye Saa Saba n’igice z’igicuku.

Abaturage babyibajijeho cyane ndetse bemeza ko ibi ari amahano kuko mu Rwanda ntahandi biraba. Umwe muri abo ati “Ibi ni amahano kuko bitumvikana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Ntongwe, Mbonigaba Clément yavuze ko amakuru afite ari ayuko Maniragaba Alfred yashyinguwe mu masaha y’umugoroba, ibyo kuba yashyinguwe izo saa saba atabizi ndetse ko atari ariyo.

Ati “Gusa nanjye sinahabaye ariko bambwiye ko yashyinguwe mu masaha y’ikigoroba cyakora ntabwo nari mpari.”

Nyuma yuko Nyakwigendera yishwe akubiswe na Murumuna we ndetse bigacyekwa ko yafashijwe na mushiki we, kugeza ubu Murumuna we acumbikiwe na RIB mu gihe dosiye ye igitunganywa naho mushiki we yarahunze ntakiba iwabo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments