Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umwana w’Umunyarwanda utuye mu Bwongereza yagabye igitero yica abana 3 akomeretsa abarenze 8

Umuhungu w’imyaka 17 ufite ababyeyi  bakomoka mu Rwanda, ufite amazina ya Rudakubana Muganwa Axel , aracyekwaho kwica Abana 3 agakomeretsa abandi akoresheje icyuma.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umuhungu asanzwe abana n’umuryango we mu gihugu cy’Ubwongereza, mu mujyi wa Merseyside, iki cyaha yagikoze ku wa 29 Nyakanga 2024. Ni icyaha yakoreye ku ishuri ryigisha kubyina rya Southport.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mwana yateye icyuma abantu barenga umunani (8), higanjemo abana ndetse n’abantu bakuru 2. Nyuma yicyo gitero yagabye abana batatu nibo baburiyemo ubuzima, naho abandi umunani barimo abantu bakuru 2 barakomereka.

Abana batatu bitabye Imana ni Alice Dasilva Aguiar w’imyaka icyenda y’amavuko, Bebe King w’imyaka itandatu y’amavuko na Elsie Dot Stancombe w’imyaka irindwi y’amavuko.

Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama 2024 nibwo Rudakubana Muganwa Axel yitabye urukiko rw’i Liverpool.

Ubwo uyu munwa yatabwaga muri yombi, amazina ye bari birinze kuyatangaza kuko atari yuzuza imyaka 18, gusa ubwo yagezwaga mu rukiko, umucamanza yavuze ko mu rwego rwo guca ibihuha amazina ye agomba gutangazwa.

Uyu mwana wavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi Cardiff , ntabwo aruzuza imyaka 18, azayuzuza kuwa 6 Kanama 2024. Ni mu gihe azasubizwa mu rukiko ku wa 25 Kanama 2024, bivuze ko azaba yarujuje imyaka 18.

Ubwo iki cyaha cyamaraga kumenyekana, abaturage mu gace cyabereyemo batangiye imyigaragambyo bavuga ko uyu muhungu ashobora kuba akorana n’imitwe y’abagizi banabi bityo ko agomba kubiryozwa.

Inshuti, abavandimwe , imiryango n’abandi bazanye indabo zo guha icyubahiro abo bana bishwe.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments