Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umwana w’imyaka 13 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana muto

Mu karere ka Rutsiro ,umurenge wa Musasa, akagari ka Gisiza ho mu mudugudu wa Karambi haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 13 watawe muri yombi acyekwaho guhohotera(Gusambanya) umwana muto w’imyaka 3.

Ibi byabaye ku mugoroba wa tariki ya 3 Kanama 2024, nkuko amakuru ducyesha Ikinyamakuru bwiza abivuga.

Uyu mwana wasambanyije umwana muto, yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe bwaho bari batumiwe, ari naho yasambanyirije umwana muto yahasanze.

Aya makuru ari mu makuru yababaje cyane abaturage bo muri kano gace , yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa  w’akagari ka Gisiza, Mutabazi Thierry.

Ati “Twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Karambi ko uyu mwana yasambanyije umwana w’imyaka 3 ubwo yaramusanze mu rugo kwa Hakizimana Frederic, uyu mwana yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe.”

Amakuru yatanzwe n’abatanze aya makuru, avuga ko uyu mwana wasambanyijwe yahise ajyanwa ku bitaro bya Murunda kugirango ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.

Ndetse amakuru yemeza ko nyiri gukora icyaha yahise atabwa muri yombi akajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments