Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuvuzi Gakondo yafatanywe ibihanga 24 by’abantu bivugwa ko ari abo yatambyemo ibitambo

Mu gihugu cya Uganda hafi y’umujyi wa Kampala hafatiwe umugabo witwa Ddamulira Godfrey, wiyitaga umuvuzi gakondo, ndetse afatanwa ibimenyetso bimushinja kuba yaratangaga ibitambo by’abantu.

Umuvugizi wa polisi Patrick Onyango yavuze ko uwo ucyekwa, yafatanywe ibihanga 24 by’abantu bigacyekwa ko yaba ari abantu yishe akabatangamo ibitambo.

Si ibyo gusa kuko yasanganywe n’ibindi bice by’imibiri y’abantu ndetse n’ibice by’imibiri y’inyamanswa, impu, amahembe n’ibindi.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ndetse ko agiye gukurikiranwa, yewe icyaha cyaramuka kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.

Umuvugizi wa Polisi Patrick Onyango yagize ati: “Turimo kumurega mbere na mbere hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu, [ribuza] umuntu kugira [gutunga] ibice by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’igitambo cy’umuntu.”

“Icyaha nikimuhama, azafungwa burundu.”

Uyu mugabo Ddamulira Godfrey, mu magambo ye avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti rwatsi ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryamihakanye.

Kuri ubu Police ikomeje ibikorwa byo gushakisha mu nzu uyu mugabo yakoreragamo kugirango harebwe niba ntabindi bice by’abantu birimo.

Ibi kandi muri Uganda ni ibintu bikunze kugaragara cyane, dore ko haherutse gufatwa undi mugabo wari ufite ibihanga 17 by’abantu mu nzu ye nawe bigacyekwa ko atanga ibitambo by’abantu. Nawe yafatiwe mu bilometero 41 uvuye aho uyu yafatiwe.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments