Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umusore yapanze imodoka ayivuyeho agwa mu mapine y’indi modoka ahita apfa

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa impanuka yahitanye umusore wari ukiri muto, wari mu kigero k’imyaka 21.

Kuri uyu wagatanu tariki ya 16 Kanama 2024 nibwo uyu musore yapanze imodoka y’ikamyo yari irimo igenda, mu gihe agerageje kuyivaho birangira agonzwe n’indi modoka.

Uyu musore wari usanzwe yitwa Ntihishwa Ildephonse, yari atuye mu Mudugudu wa Ruvumbu , Akagari ka Jarama , umurenge wa Gihombo. Ikamyo yari yuriye yari irimo yerekeza mu karere ka Karongi.

Amakuru avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be ubwo buriraga iyi modoka ariko bo bakagenda bavaho bitewe nuko abaturage babakomeraga, gusa we yintangiye ntiyavaho, nyuma rero ubwo yashakaga kuvaho nibwo yavuyeho akigera hasi mu muhanda agerageza kwambuka ahita agwa mu ipine ry’indi modoka iramugonga ahita apfa.

Uyu musore biravugwa ko nta kandi kazi yari afite yakoraga ndetse bivugwa ko yari yaracikirije amashuri ye akiri mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza.

Umuvugizi wa Polise ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yemeje aya makuru nkuko Imvahonshya ducyesha aya makuru ibivuga.

Yagize ati” Mu gihe cya Saa Kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama 2024, muri Kibogora-Gihombo mu karere ka Nyamasheke habaye impanuka yaguyemo uwitwa NTIHISHWA Ildephonse w’imyaka 21 y’amavuko”.

Akomeza ati” Yitabye Imana nyuma yuko yuriye imodoka y’ikamyo yavaga Nyamasheke yerekeza Karongi ageze aho aviraho arapandurura mu kwambuka umuhanda ahura n’imodoka yindi y’ikamyo yabisikanaga niyo yari ariho ihita iramugonga yitaba Imana.

Ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba umushoferi wamugonze yajyanwe kuri police naho umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzumwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments