Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umushumba yirukanywe ku kazi ashaka guhima Sebuja ngo amutwikire inzu birangira nawe yitwikiyemo

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umushumba washatse guhima Sebuja ngo amutwikire inzu ariko bikarangira nawe y’itwikiyemo.

Uyu mugabo uri mu kigero k’imyaka 36 yari asanzwe akora akazi ko kuragira inka ndetse n’andi matungo ariko nyuma yaje kugirana amakimbirane na Sebuja biza kurangira Sebuja amwirukanye.

Nyuma yo kumwirukana mu kazi uyu mugabo yakomeje kujya agaruka gutera urugo rwa Sebuja, ndetse amubwira ko ibyo yamukoreye azabyishyura.

Nyuma uyu mugabo yaje kuza anyanyagize Lisansi mu nzu yabagamo ari nayo yari irimo ibikoresho bya Sebuja ndetse n’ibindi byifashishwa mu bworozi, ubundi arayitwika ariko nawe ntibyamugendekeye neza kuko byaje kurangira nawe ahiriyemo.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko ibyari muri iyi nzu byose byahiye bigahinduka umuyonga ndetse n’ubwo mushumba ahiramo ahita yitaba Imana, gusa haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyo baba bapfuye na Sebuja.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments