Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umushumba yafatiwe mu rugo rw’abandi ari kwiha akabyizi akubitwa izasagutse kuri Yesu

Mu Mudugudu wa Nkiko mu kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’umusore w’umushumba wafatiwe mu rugo rw’abandi ari kwiha akabyizi ku mugore wa nyiri urugo.

Uyu musore wafatiwe mu rugo rw’abandi afashwe na Nyiri urugo , yakubiswe bikomeye ndetse agera ku rwego rwo kujyanwa kwa mu ganga yabaye intere.

Uwahaye amakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru yagize ati ”Uwo mushumba bamusanze ari kwiha akabyizi mu rugo rw’abandi baramukubita cyane ndetse yatakaga mu nda kandi uwo mugore yari yasinze.”

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yavuze ko nawe yagiye kureba ibyabaye asanga uwo mushumba aryamye hasi yambaye agakabutura gato . Arebye haruguru abona igitenge .

Uyu avuga ko abaturage bavugaga ko icyo gitenge  ari icy’uwo mugore naho ibyo kuba barasambanye atabyemeza.  uyu muyobozi yakomeje avuga ko uriya mushumba ashobora kuba yakubiswe ariko nta gikomere yari afite.

Icyo gihe ubuyobozi bwahise bumujyana aho yakoraga akazi k’ubushumba mu Mudugudu wa Murehe mu kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza nubwo yafatiwe mu Mudugudu wa Nkiko muri kariya gace.

Yahise ajyanwa ku kigonderabuzima cya Gatagara ngo yitabweho n’abaganga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments