Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umusaza w’imyaka 75 indaya zamuriye utwe ahita abona atabashije gukomeza ubuzima

Mu Kagari ka Butantsinda, mu Murenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’umusaza uri mu kigero k’imyaka 75 wapfuye amanitse mu mugozi bicyekwa ko yiyambuye ubuzima ku bushake.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024 nibwo uyu musaza yasanzwe mu rugo rwe yapfuye, amanitse mu mugozi, bicyekwa ko yabikoze mu gicuku bikamenyekana mu gitondo.

Uyu musaza witwa Mpazimaka Silasi, bivugwa ko kwiyahura ubuzima kwe byaturutse ku kuba yari amaze kugira ibyo agurisha, amafaranga avuyemo yayageza ku kabari indaya zikayamurya bigatuma ananirwa kwiyakira agahitamo kwiyahura.

Abaturage basanzwe bazi Nyakwigendera bavuze ko uyu musaza mbere yo kujya mu kabari yari yagurishije ibiti n’amategura byari byubatse inzu, bamuha ibihumbi 20 ahita ayoboka akabari, gusa agezemo ntiyatinzemo kuko indaya nazo ntizatinze kuyamukuramo.

Amakuru avuga ko ubwo uyu musaza yamaraga kuribwa, yamanjiriwe agataha imuhira yagerayo agahamagara umwana we mukuru akamubwira ngo ‘mwana wange uzite kuri barumuna bawe’, byasaga nkaho yari ari gusezera.

Nyuma yo kuvuga ibyo, nibwo mu gitondo bose batunguwe no kumusanga yapfuye ndetse bicyekwa ko yiyambuye ubuzima.

Umuturage umwe yagize ati” Twatunguwe no gusanga umusaza Mpazimaka Silasi amanitse mu mugozi yapfuye. Mbere yo gupfa yari yabanje kugurisha ibiti n’amategura, abikuramo Ibihumbi 20 Frw nabyo indaya zirayamurya, umenya ahari aribyo byatumye yiyahura”.

Abaturage bavuga ko uyu musaza yatangiye ingezo z’ubusinzi no kujya mu iraha nyuma yaho umugore we yitabiye Imana.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bikuru bya Nyanza gukorerwaho isuzuma, ndetse iperereza ryahise ritangira kubrupfu rwe

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments