Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umunyepolitike Bobi Wine yarashwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024, umunyepolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Uganda Hon.Kyagulanyi Robert wamamaye nka Bobi Wine, yarashwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe ari Perezida w’Ishyaka rya National Unity Platform (NUP), ubwo yari avuye gusura Umunyamategeko George Musisi wari wagize ibirori, mu gace ka Bulindo mu karere ka Wakiso aribwo yarashwe.

Bobi Wine yarashwe ku kaguru arakomereka cyane ndetse ahita yihutanwa mu bitaro nkuko byatangajwe n’ishyaka abereye Perezida. Ndetse iri shyaka rishinja police ya Uganda kuba ariyo yarashe Perezida waryo.

Babinyujije ku rukuta rwa X bagize bati  “Abashinzwe umutekano bagerageje kwambura ubuzima Perezida wacu Bobi Wine. yarashwe mu kaguru, ndetse arakomereka mu buryo bukomeye mu gace ka Bulindo mu karere ka Wakiso”.

Ni mu gihe Police yo ibihakanira kure ivuga ko itamurashe ndetse ko atanarashwe ahubwo ko yatsikiye akavunika akaguru.

Polisi ivuga ko ubwo yari avuye muri ibyo birori we n’itsinda rye bakomeje bashaka kujya mu mujyi wa Bulindo ariko ikabagira inama yo kutajyayo, gusa bagakomeza kwinangira bajyayo.

Police ivuga ko ubwo bajyagayo, bashatse kubahagarika mu rwego rwo kurwanya akavuyo bashobora guteza gusa bikanga, muri iyo mivundo akaba ariho Bobi yatsikiriye agakomereka.

Polisi yagize iti: “Nubwo bamugiriye inama, yatsimbaraye ku gukomeza ndetse afunga umuhanda, bituma Polisi ihagoboka kugira ngo imigambi ye itazwi iburizwemo.”

“Mu guhangana we ngo ni ho havuye gukomeretswa, abapolisi bari bahari bakaba bavuga ko atarashwe ahubwo yatsikiye ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye bigatuma avunika.”

Kugeza ubu Bobi Wine yahise ajyanwa kwa muganga, naho Police nayo yahise itangira iperereza kugirango hamenyekane icyaba kihishe inyuma ya byose.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments