Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umukozi w’Imana yafatiwe mu rugo rw’abandi ari kwiha akabyizi nyuma yo guhombya botike ya Nyirurugo

Mu kagari ka Bubangu, mu murenge wa Murambiho mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru, haravugwa umupasiteri wafatiwe mu rugo rw’abandi yagiye kwiha akabyizi, agafatwa yambaye isume.

Ubwo abantu bakomaga uyu mupasiteri yari ari mu nzu arikumwe n’umugore wo muri urwo rugo bose bakenyeye amasume, uyu mupasiteri witwa  Niyibigaba Pie David yumvise baje ahita ashaka guca mu idirishya ariko ntibyamuhira.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaje mu rugo rw’abandi agasiga abeshye umugore we ko agiye gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga i Butare.

Uyu mugore witwa Kamugisha Clementine wafashwe asambana n’uyu wiyita umukozi w’Imana, yari asanzwe yarasezeranye byemewe n’amategeko hamwe n’umugabo witwa Uwumuremyi Emmanuel, gusa aza guta urugo kugirango abone uko azajya yisambanira n’uwo mupasiteri.

Umugabo w’uyu mugore avuga ko yatangiye kubacyeka cyera ndetse ko kugirango abafate ari uko yatangiye kubaneka cyera, avuga ko kandi yari afite botike bakayihombya bakayimurira aho uyu mugore yari atuye.

Yagize ati “Uwo mugabo yaranzengereje mu rugo, narimfite butike barayihombya bayizana ino aha, ibyo byose ni gihamya. Mfite gihamya nyinshi cyane ko uwo mugabo yanzengereje.”

Icyakora ubwo uyu mugabo n’uyu mugore bafatwaga babihakanye bivuye inyuma bavuga ko batasambanaga ahubwo barimo baganira.

Umuturage wari uri aho yavuze ko uyu mugabo kumufata byabanje kugorana kuko nyuma yo kugerageza kunyura mu idirishya, byanze agahita ajya kwihisha mu bwiherero ariko amaherezo naho bakamuvumburayo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments