Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuhungu niwe wabaye uwambere mu mashuri abanza naho umukobwa aba uwambere mu mashuri yisumbuye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024 nibwo NESA yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amasomo wa 2023-2024, ku mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye y’ikiciro rusange.

Ndetse kuri uyu munsi nibwo abanyeshuri bahize abandi muri ibi bizami bya Leta bahembwe, aho mubyo bahembwe harimo n’ibikoresho by’ishuri nka Mudasobwa, amakayi n’ibindi.

Mu mashuri yisumbuye y’ikiciro rusange S3, uwabaye uwambere ni Terimbere Ineza Alliah Ange steven wigaga muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux, mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Ni mu gihe Igiraneza Lucky fabrice wigaga kuri pioneer school riherereye mu karere ka Bugesera ariwe wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Denys Prince Tuyisenge, uherutse gutsindira umudali wa zahabu mu marushanwa Nyafurika y’Imibare akakirwa na Perezida Kagame, nawe ni umwe mu banyeshuri batanu bitwaye neza mu bizamini bya Leta mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho yabaye uwa kabiri ku rwego rw’igihugu.

Abatsinze ku rwego rw’igihugu mu mashuri yisumbuye y’ikiciro rusange bafashe ifoto n’abayobozi b’uburezi. 
Abatsinze bose mu mashuri abanza n’ayikiciro rusange bafashe ifoto n’abayobozi b’uburezi. 

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazasubira ku masomo mu kwezi kwa Nzeri tariki ya 9 uyu mwaka. Naho abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kugenda tariki ya 6 Nzeri 2024.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments