Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugore yishe umugabo amukase ubugabo nyuma yo gucyeka ko amuca inyuma

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru yuko ku cyumweru tariki ya 21 Nyakanga, hari umugore wishe umugabo we amukase igitsina nyuma yo gucyeka ko ajya amuca inyuma.

Uyu mugore w’imyaka 28 y’amavuko yakase ubugabo bw’umugabo we witwa Reagan Karamaji nawe w’imyaka 28, abukatishije icyuma ubwo bari bavuye mu kabari bose banyweye. Amakuru akomeza avuga ko ubwo bari bageze mu rugo babanje gutongana ho gato ubundi umugore yikoza mu gikoni azana icyuma ahita akata ubugabo bw’umugabo we.

Kuri ubu Police yo muri iki gihugu cya Uganda iri gushakisha uyu mugore wakoze igikorwa kidakorwa kubera ifuhe no kudakontorora umujinya we.

Umuyobozi w’Umujyi wa Mutukula, David Mujaasi, yatangaje ko ibi byabaye nyuma y’uko abo bari bamaze igihe mu rukundo, ariko umugore agakeka umugabo ko ajya amuca inyuma.

Ati” Bashwanye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo bari bavuye mu kabiri, umugore afata icyuma agikuye mu gikoni akata igitsina cy’umugabo we.”

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyotera, Hassan Musooba, nawe yatangaje ko batangiye igikorwa cyo gushakisha  uwo mugore ngo agezwe mu butabera.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments