Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugore yagiye gusambana hanze ku mugabo utari uwe birangira umwana we w’imyaka 8 nawe asambanyijwe

Mu karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’umugore wagiye gusambana hanze ku mugabo utari uwe, bikarangira umwana we w’imyaka 8 nawe asambanyijwe.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kavumu Akagari ka Nyamirembe mu Murenge wa Karama,  Mu karere ka Kamonyi.

Amakuru ava mu baturage ndetse na bamwe mu bayobozi, avuga ko uyu mugore yagiye gusambana mu ijoro, agenda ajyanye abana be babiri, umwe mukuru afite imyaka 8.

Ubwo uyu mugore yageraga ku mugabo bagomba gusambana, basanze inzu bagomba kuraramo ari noya, umugore ahitamo gucumbikisha abo bana ku musore w’umutaranyi utuye aho hafi.

Mu ijoro ubwo umugore yari yizihiwe, ku rundi ruhande umusore wacumbikiye abana, nawe yari ari gufata kungufu umwana w’imyaka 8.

Icyo gihe nibwo abaturanyi baje kumva urusaku rw’umwana ari gutaka cyane, bihuta bajya gutabara, bagezeyo basanga umwana amaze gusambanywa ndetse yangiritse cyane, nkuko amakuru abivuga. Gusa Nyamusore we yari yamaze gutoroka, ntibabasha kumubona ngo bamufate.

Gitifu w’Umurenge wa Karama, Nizere Yvette Aline yabwiye Itangazamakuru ko bagiye gukurikirana abihereranye ayo makuru.  Ati “Ntabwo nari mbizi, cyakora turabikurikirana ababigizemo uruhare babihanirwe.”

Birakekwa ko uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe mu ijoro ryo kuwa kabiri Taliki ya 16 Nyakanga 2024 ajyanwa kwa muganga kuwa kane.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments