Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugore wajyaga kwa muganga ahetse igipupe avuga ko agiye gukingiza yatawe muri yombi azira ibyo yabaga aje gukora byavumbuwe n’abandi babyeyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ni bwo mu Kigo Nderabuzima cya Kabarore hatangiye kumvikana inkuru y’umugore wari umaze  igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana kumbi yagaba yaje kwiba abaje kwivuriza aho mu bitaro. 

Umwe mu bamuvumbuye yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko kugirango bamumenye ari uko inshuro nyinshi bamubonye yicaranye n’ababyeyi babaga baje gukingiza abana atigeze akura umwana we mu mugongo noneho bituma bamugirira amatsiko. 

Yagize ati “Uyu mugore twamubonye kenshi yacaranye n’ababyeyi baje gukingiza ariko ntakure mu mugongo umwana we. Byatumye tugira amatsiko noneho arebye hirya mpita nkora inyuma mu mugongo ndebye ntungurwa no gusanga ahetse igipupe.” 

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko hari  igihe aho bari bicaye habuze ibintu birimo amatelefoni ndetse bikomeza kuburirwa irengero.  

Nyuma y’uko uyu mutekamutwe afashwe hahise hagaragara umubyeyi yibye telefone, kuko ubwo yabazwaga ko yamwibye ntiyabihakana ahita ahiba Ibihumbi 100 Frw. 

Abaturage batandukanye baza kwivuriza muri ibi bitaro bavuze ko ubuyobozi bukwiye kumukoraho iperereza kuri uyu mutekamutwe dore ko wasanga hari ahandi abikorera cyangwa uretse ibikoresho runaka yiba ashobora kuba yiba n’abana. 

Aya makuru yemejwe na Gatsinzi Francois, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabarori, aho yavuze ko ari kenshi muri ibi bitaro hagiye humvikana amakuru ko hari abibiwemo ariko hakabura uwabyibye ndetse ko nyuma yuko uyu mubyeyi wari uhetse igipupe afashwe yemereye ubuyobozi ko yakunze kuhaza akahiba. 

Agira ati “Nibyo koko yafashwe ariko afashwe nyuma yuko hari abazaga kwivuriza hano bagataka ko bibwe. Nyuma yuko atwemereye ko hari abo yibye twahise tumushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.” 

Uyu mubyeyi utatangajwe amazina ye yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB kugirango akurikiranywe ibyaha by’ubujura n’ubutekamutwe akekwaho. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments