Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugabo yishe umugore we amunize nyuma yo kumucyeka

Mu gace ka Ndiwa mu ntara ya Kericho mu gihugu cya Kenya, haravugwa umugabo w’imyaka 30 wishe umugore we nyuma yo gucyeka ko amuca inyuma n’umuturanyi we.

Undi muturanyi w’uyu mugabo yavuze ko umugabo yamaze igihe kinini aneka umugore we ndetse aza kumenya ko buri uko yagiye, umugore nawe ahita ava mu rugo akajya gusambana n’umuturanyi.

Ubwo uyu mugabo yari yagiye gupagasa nibwo umuturanyi yamuhamagaye amubwira ko umugore we yagiye gusambana mu rugo rw’undi muturanyi. Ubwo umugabo yahise ataha igitaraganya.

Ageze mu rugo yasanze umugore koko adahari ahita amuhamagara ngo atahe, umugore ahageze babanje gutongana ho, nyuma umugabo afata umugozi arawumunigisha mpaka apfuye.

Uyu mugabo akimara kumwica yahise aha imiti yica umwana wabo w’umwaka umwe n’igice bari bafitanye, gusa ku bw’amahirwe police yari yatabajwe ihagera umwana ntacyo araba ahita ajyanywa kwa muganga.

Uyu mugabo nawe aho yari yihishe yahanywereye umuti ngo apfe ariko biranga ahubwo uburibwe bukomeza kumwigarurira bituma yihamagarira police kugirango imujyane kwa muganga.

Kuri ubu iperereza rirakomeje kuri iki kirego cy’uyu mugabo nkuko police yo muri kariya gace ibitangaza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments