Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwigana umukono w’umugore wa Perezida ashaka indonke

Mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nzeri 2024, umugabo w’imyaka 24 yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano ashaka gucucura abantu.

Uyu mugabo witwa Niwamanya Kenneth, uvuga ko afite ikigo wwa UMOJA Youth Development Initiative Uganda, kita ku iterambere ry’urubyuruko, yakoresheje inyandiko mpimbano azandika yiyita umugore wa Perezida Museveni, Janet Kataaha Museveni, ndetse yandikira ibigo bitandukanye bya Leta abisaba amafaranga.

Ubusanzwe uyu mugore wa Museveni asanzwe ari Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu. Rero uyu mugabo akaba yarandikaga inyandiko mpimbano, akazandika mu izina rya Minisiteri y’uburezi ubundi agashyiraho amazina n’umukono bya Minisitiri w’iyo Minisiteri ariwe Janet Museveni.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Niwamanya yanditse ibaruwa ku wa 22 Kanama 2023 igaragaza ko ari Minisitiri Janet Museveni wayanditse, inyandiko igaragaza ko yandikiwe kuri iyo minisiteri, ukekwa ashaka kubeshya abantu ngo abone izo ndonke.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yashakaga amafaranga yo gusohora mu birori yari ari gutegura, ashaka kubikorera ahitwa i Kalolo, aha ni ahantu hasanzwe hategurirwa ibirori bihenze ku buryo udafite agatubutse utahigondera.

Gusa uyu mugabo ubwo yatabwaga muri yombi yahakanye ibi byaha yivuye inyuma ndetse no mu rukiko arabihakana.

Umucamanza mukuru wari uyoboye uru rubanza rw’uyu mugabo nyuma yo kubona ko bikomeje kugorana yarusubitse, gusa amubwira ko nubwo afite uburenganzira bwo gusaba kuburana ari hanze, badashobora kumwemerera kuko batizera ko yagaruka mu rubanza.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments