Mu gihugu cya Uganda umugabo w’umurundi witwa Abbas Nsengiyumva yakubiswe agera aho yitaba Imana.
Amakuru avuga ko uyu Murundi yari asanzwe abana n’abandi Barundi mu nkambi ya Nakivale yo muri Uganda, ndetse akaba yarakubiswe na bagenzi be ku wa gatanu w’icyumweru gishize akaba ari nabwo yitabye Imana.
Ku wa gatanu, Uyu mugabo yari yagiye gusangira inzoga n’abandi bagabo bagenzi mu kabari kazwi nka Bistro kari mu nkambi.
Amakuru akomeza avuga ko umwe mu bagore bari bari gusangira, yatutse uyu Nsengiyumva, gusa kubyihanganira biramunira ahaguruka amukubira urushyi. Undi mugabo witwa Blaise , yahagurutse yiruka ajya kurwanirira uwo mugore, yadukira umugabo mugenzi we aramukubita nta mbabazi.
Uwitwa Ramadhan Minani ngo yagerageje gukiza ariko nawe arahakubitirwa agera naho ajyanwa ku Kigo Nderabuzima . Nyuma y’umwanya muto Nsengiyumva akubiswe, yaje gushiramo umwuka.
Ubuyobozi bw’iyi nkambi bwirinze kugira byinshi butangaza kuri aya makuru gusa impunzi zituye muri iyi nkambi zisaba ko uyu mugizi wa nabi yakuriranwa.