Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugabo yafashwe yibye ibitoki 2 arakubitwa agera aho gupfa

Mu Mudugudu wa Kabira Akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi haravugwa umugabo wakubiswe akagera aho ashiramo umwuka azira kuba yibye ibitoki.

Uyu mugabo witwa Nshimamahoro Emmanuel  yari asanzwe afite imyaka 38, biravugwa ko yakubiswe nyuma yo gufatanwa ibitoki bibiri yari yibye ariko akabura amafaranga yo kubyishyura kandi yari yemeye ko azabyishyura.

Amakuru akomeza avuga ko igitoki kimwe cyafatiwe mu rugo rwe naho ikindi kigafatirwa mu rutoki aho yari yagihishe.  Ibi byabaye tariki ya 10 Kanama 2024.

Nyuma yuko akubiswe inkoni nyinshi cyane, nyuma kubera uko zamurembeje akaza kuhasiga ubuzima, abantu 8 nibo bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bacyekwaho kuba bakubise uyu mugabo akagera aho abura ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, yemeje aya makuru, ndetse asaba abantu gucika ku muco wo kwihanira, ko igihe hafashwe ucyekwaho icyaha aba agomba kugezwa mu mategeko.

Ati “Uwitwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 yasanzwe yasanzwe ku ibaraza ry’inzu ye yapfuye afite ibikomere byinshi ku mubiri bikekwa ko byaba byaturutse ku nkoni yakubiswe ku wa 10 Kanama 2024 n’abantu bamufashe bamukekaho kwiba ibitoki bibiri mu rutoki rw’uwitwa Nzabandora Damien w’ imyaka 39″.

“Abantu umunani bakekwaho gukubita nyakwigwendera bikamuviramo gupfa barafashwe bashyikirizwa RIB station ya Bukure hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera. Umurambo wa nyakwigwendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.”

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments