Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024, Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Paul Kagame yakomereje imirimo ye yo kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga.
Abantu baturutse impande n’impande baje muri ibi birori byo gushyigikira Paul Kagame ndetse na FPR. Uko abantu baturutse impande n’impande z’igihugu, banaserutse bitandukanye, ndetse harimo udushya twinshi.
Umwe mu badamu baje muri ibi birori, uvuga ko yaturutse mu karere ka Rubavu, yaje yambaye imyambaro y’abageni avuga ko Kagame ari umukwe.
Uyu mubyeyi witwa Icyimpaye Rosette , yavuze ko yasezeranye na RPF kuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu yagarutse.
Ati “Naje gushyigikira Kagame Paul. Nambariye FPR Inkotanyi, nasezeraniye FPR kuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse.”