Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umubyeyi yabyariye kuri site y’itora umwana ahita amwita Kagame, yongeraho n’izina ry’umuhungu wa Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa 1 tariki ya 15 Nyakanga 2024, mu gihugu cy’u Rwanda hose habaye amatora yo gutora umukuru w’igihugu ndetse no gutora abadepite.

Kuri uyu munsi tumwe mu dushya twabaye hirya no hino ku ma site y’amatora, harimo n’umubyeyi wabyariye kuri site y’itora ubwo yari yagiye gutora.

Ubwo yari mu gikorwa cy’Amatora, uyu muturage wo mu karere ka Gatsibo, Musabyimana Justine yibarutse umwana w’umuhungu.
Uyu mubyeyi akimara kubyara yahise yihutanwa  ajyanywa kubitaro bya Bugarura ndetse umwana we ahita amuha izina.
Uyu mubyeyi yahisemo kwita umwana we izina ryitiranwa n’irya Perezida wa Republica y’u Rwanda Paul Kagame, ndetse yongeraho n’izina ryitwa n’umuhungu wa Perezida, Ian.  umwana we yahise amwita Ishimwe Ian Kagame.
Ubwo kandi uyu mubyeyi yari amaze kubyara, umuyobozi wungirije wa karere ka Gatsibo yahise ajya kumusura ku bitaro ndetse amugenera impano y’ibikoresho bitandukanye bizamufasha kurera umwana.
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments