Tuesday, October 22, 2024
spot_img

UMU-DASSO yishwe mu ijoro ajugunywa ku muhanda

Mu mudugudu wa Nkanga mu kagari ka Kiziho, Umurenge wa Nyakabuye, akarere ka Rusizi ho mu ntara y’iburengerazuba, hasanzwe umurambo w’umugabo wari usanzwe ari umukozi w’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024 nibwo uyu mugabo yasanzwe hafi y’ikiraro cya Rubyiro kiri muri uyu mudugudu, yapfuye bicyekwa ko yishwe agatabwa aho ku muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kamali Kimonyo, yemeje aya makuru ndetse avuga ko bicyekwa ko yaba yishwe kuko ataguye.   Ati “Birakekwa ko yishwe kuko ntabwo yaguye, gusa ibyo bivugwa biracyari mu iperereza.”

Umuyobozi w’umurenge kandi yatangaje ko uyu Ahishakiye Jean Claude wakoreraga urwego rwa DASSO, ku munsi wo ku wa gatatu tariki ya 21 Kanama 2024, yari yiriwe ku murenge ari mu mirimo ye, ku mugoroba aza gutaha ariko abanza kujya gufata kamwe nyuma aza gutaha.

Gusa ngo uyu mugabo watashye nka 21h00, asanzwe anyura mu nzira iri mu ishamba iyo ari gutaha ndetse agenda urugendo rurerure ntarugo narumwe anyuraho.

Nyakwigendera apfuye asize umugore umwe n’umwana umwe. Naho Iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu ry’uyu mugabo.

Umuyobozi kandi yongeye kwibutsa abaturage kujya birinda kugenda amajoro bonyine nta mpamvu ifatika ihari ndetse ko bagomba no kwicungira umutekano mu rwego rwo guha Shya ubugizi bwa nabi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments