Umutwe wa M23 wakiriye undi musirikare ukomeye waje ku yiyungamo. Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku munsi w’ejo hashize, itariki ya 11/07/2024, avuga ko Colonel Vianny Kanyamuhanda Kazarama ari we wamaze kwiyunga muri M23, kandi ko aje gushigikira kugira ngo bakureho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Kazarama yahoze mu mutwe wa M23, ndetse akaba yarabayeho n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare, kandi anabikora igihe kirekire.
Ahagana mu mwaka w’ 2013 Kazarama yabaga mu Rwanda aho yari yarahungiye n’abagenzi be, nyuma y’uko batakaje ibice byinshi birimo na Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo M23 yongeraga kubura imirwano mu mpera z’u mwaka w’ 201, Kazarama yari yibereye mu bikorwa bye bifasha urugo rwe, ariko kuri ubu, akaba yamaze kongera kugaruka muri uyu mutwe wa M23, aho ndetse yamaze kugera i Bunagana ahari icyicaro cy’uyu mutwe gikuru mu bya politike, nk’uko ibi yabibwiye umunyamakuru wa Bwiza.com, iyo dukesha iy’inkuru.
Kimweho mu minsi ishize, hari amakuru yatangajwe ko Major Gen Sultan Makenga yatumye ho Kazarama ubutumwa, bumusaba kugaruka muri M23.
Nyuma yabwo Kazarama yagiye y’umvikana cyane ku mbuga nkoranya mbaga, akungurira abasirikare bagenzi be kwirengagiza ibyatambutse byo gusubiranamo bakarasana, bagasanga ababo ku rugamba, urwo yagiye avuga ko ari urwo kuvanaho ubutegetsi bubi.