Mu kiganiro Perezida w’inteko ishinga amategeko muri RDC, Vital Khamere yagiranye n’abashingamategeko ba Leta z’unze ubumwe z’Amerika, yababwiye ko amahoro azagaruka mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo igihe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, zavuye ku butaka bw’iki gihugu.
Aba bashingamategeko ba leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagiriye uruzinduko muri RDC, bagiye kureba uko ibibazo by’u mutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bw’igihugu, bihagaze.
Kamerhe kandi yasabye leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusaba akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano, gufatira ibihano u Rwanda na Uganda, ngo kuko hari raporo nyinshi zagaragaje ko ibi bihugu bifite uruhare mu ntambara imaze igihe mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja u Rwanda ibirego nk’ibi by’ibinyoma byo gufasha umutwe wa M23 umaze igihe ujegeza ingabo z’iki gihugu (FARDC), gusa u Rwanda rukaba rwarabinyomoje kenshi.
Nonone kandi ubutegetsi bw’iki gihugu bwakunze gusaba imiryango mpuzamahanga gufatira ibihano u Rwanda, ariko ikacyima amatwi.
Iri tsinda ry’abashingamategeko bo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryari riyobowe na Brian Fitzpatrick, usanzwe ahagarariye Pennsylvanie, ndetse na amabasaderi wa USA muri Congo, Lucky Tamlyn.
Brian Fitzpatrick, wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza kuba hafi ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni umufatanyabikorwa ukomeye wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni na yo mpamvu byari ingenzi ko inteko ishinga amategeko yiyizira kureba ibikenewe mu bufatanye, mu rwego rwo kwagura imikoranire mu bikorwa by’ingenzi.”